Umuhanzi Don Moen ategerejwe i Kigali mu gitaramo cy’imbaturamugabo.

Umuhanzi w’umunyamerika wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri leta zunze ubumwe z’Amerika no hirya no hino ku isi Don Moen ategerejwe mu mujyi wa Kigali mu gitaramo azahakorera mu mpera z’uyu mwaka wa 2016.
Pasiteri Don Moen yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe n’abantu batari bacye baherereye ku migabane yose yisi harimo ” Sing for Joy , God Will Make a Way , Thank You Lord , God Is Good All the Time , As We Worship You , our father n’izindi .”
Amakuru agera ku ibyishimo.com yemeza neza ko umuhanzi Don Moen yamaze kwemeranya n’ikompanyi y’Abanyarwanda yifuza kumuzana mu rw’imisozi igihumbi mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2016 .
Don Moen yamaze kwemeranya n’abazamuzana ko azakorera igitaramo mu Rwanda
Umwe mu bantu bazi neza iby’itegurwa ry’iki gitaramo cya Doen Moen yemeza ko ibisabwa byose byarangije kwemeranywaho n’impande zombi , avuga ko igitaramo gishobora kuzaba mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa munani 2016 ( Kanama ) kikabera kuri sitade ya Kaminuza yigenga ya Kigali Ulk mu mujyi wa Kigali.
Aya makuru ageze hanze mu gihe hari abandi bantu barimo abikorera n’abavugabutumwa bagiye batangaza ko bazazana umuhanzi w’umuramyi Don Moen mu Rwanda , ariko amaso y’abakunzi be agahera mu kirere bitewe nuko kumugeza mu Rwanda no kumutangaho ibisabwa byose ngo abashe gukorera igitaramo mu Rwanda bishobora umugabo bigasiba undi.
Don Moen aramutse aje mu Rwanda akanahakorera igitaramo bishobora gutwara amadorali akabakaba ibihumbi mirongo itandatu , mu gihe yaba azanye n’itsinda rye ryose ry’abanyamuziki n’abaharanira inyungu ze mu muziki.
Twagerageje gushaka umuyobozi w’ikigo kimwe bivugwa ko aricyo kizazana Don Moen mu Rwanda ntitwabasha kumubona k’umurongo wa telefone . Mu gihe yaba agize icyo atangaza kuri aya makuru , turabibamenyesha mu makuru yacu ataha.
Bitewe n’ubunararibonye n’uburambe abateguye iki gitaramo bafite , birashoboka ko Don Moen yazaza gutaramira i Kigali .
Menya amwe mu mateka yaranze umuramyi akaba na Pasiteri Don Moen .
Don Moen yavutse kuwa 29 Kamena 1950 i Minneapolis, Minnesota muri America. Uyu mugabo ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimo, umupasiteri ndetse akaba na producer w’indirimbo za gikristo zihimbaza Imana.
Urubuga rwa interineti Wikipedia dukesha iyi nkuru, ruvuga ko mbere y’uko Moen yinjira mu muziki, yabanje kwiga muri Oral Roberts University , aho yatangiye kuririmbira Terry Law Ministries mu gihe cy’imyaka 10. Yashyize ahagaragara album 11, harimo n’iyitiriwe izina rye yasohotse mu 1992.
Indirimbo ze zakunzwe n’abantu batandukanye, ariko zinagurishwa hirya no hino ku isi.
Moen yakoreye integrity media mu gihe cy’imyaka isaga 20, aho yakoraga nk’umuhanzi kandi akanayobora iyi Company. Yafashije mu bintu byinshi bijyanye no gutunganya umuziki.Yaje kuva muri Integrity Media muri 2008 , aho yatangiye imikorere mishya.Don Moen yaje gushyira ahagaragara company shya yamugejeje kuri byinshi , birimo n’amaradiyo yumvikana kuri interneti muri 2009. Moen yaje guhabwa igihembo cyiswe Dove Award , kubw’indirimbo ye God with Us , hiyongeraho no kuba iyi ndirimbo yaratoranijwe guhatana n’izindi mu marushanwa inshuro zisaga 9.
Moen kandi yamenyekanye nk’umwanditsi w’indirimbo, aho yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka Claire CloningerPaul Overstreet, Martin J. Nystrom, Randy RothwellRon Kenoly, Bob Fitts, Debbye GraafsmaPaul Baloche, Tom Brook ndetse n’abandi. Yaje ndetse no gukorana n’abaririmbyi bagaragaweho n’impano nka Abraham LaborielAlex AcunaPaul Jackson, Jr. ndetse na Carl Albrecht.
Moen yagize ibihe byiza mu muziki we, Album yakoraga zaragurishijwe ku bwinshi zirimo album for Hosanna MusicGive Thanks ndetse n’izindi yaririmbye mu cy’Espanyolo nka En Tu Presencia na Trono De Gracia. Uyu mugabo yagiriye ingendo nyinshi hirya no hino ku isi nko muri Aziya , ari nako ahakorera indirimbo.
God Will Make a Way: Ni imwe mu ndirimbo z’uyu mugabo zakunzwe cyane kandi  ziramamara. Iyi ndirimbo yasohotse 2003, yaje gukurikirwa n’izindi  ndirimbo 19.
Don Moen ubwo aheruka mu gihugu cya Uganda yakiriwe n’umufasha wa Perezida Janet Museveni
N’ubwo yaririmbaga ,ariko ntiyibagiwe umuryango we, aho yaririmbiye umwana we n’umugabo we mu gihe bari bapfushije umuhungu wabo, abandi bana babo batatu bagakomerekera mu mpanuka.
Previous
Next Post »