Korali Turanezerewe ya CEP ULK y’abanyeshuri biga kumanywa ikomeje iteguye igitaramo gikomeye cyo kumurika Album yabo ya mbere y’amashusho bise “Aratwibutse” ,iyi Album izamurikwa mu gitaramo gikomeye kizitabirwa na korali Jeovah Jireh CEP ULK/Soir ndetse na Korali Impanda ya ADEPR muri Paruwasi ya Rwampala/Sejem n’umuvugabutumwa Pastor Rudasingwa Jean Claude.
Korali Jeovah Jileh CEP ULK Soir yakereye kuzafasha bagenzi babo biga kumanywa kumurika Album y’amashusho
Mu kiganiro Iyobokamana yagiranye na Ntirushwamaboko Dieudonne
umuyobozi w’iyi korali yatubwiyeko mbere na mbere buzuye ishimwe
rikomeye kuko Imana ijyenda ibiyereka muri byose yaba mu murimo wayo
n’amasomo muri rusange ndetse by’umwihariko ikaba yarabafashije mu
gikorwa k’indashyikirwa cyo gutunganya Album mu buryo bw’amajwi
n’amashusho none bakaba bakajije imyiteguro yo kuyishyira kumugaragaro .Uyu muyobozi yakomeje avugako iyi Album igizwe n’indirimbo 10 bayise “ Aratwibutse” aho muri izi ndirimbo bagaruka cyane kuneza y’Imana yo itajya yibagirwa abayikiranukira ku manywa na ni joro .
Korali Impanda ya ADEPR Rwampala/Segem yacyereye kuzataramisha abakunzi bayo muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyo kumurika uru rukurikirane(Album) rw’izi ndirimbo
z’amajwi n’amashusho kizaba ku cyumweru k’italiki ya 26 Kamena 2016 kuva
kw’isaha ya sa saba z’amanywa kikazabera ku kibuga cy’umupira cya
ULK(Stade ULK) kikazabonekamo amakorali atandukanye nka Jeovah- Jireh
CEP ULK Soir na korali Impanda ya ADEPR Rwampala/SEGEM na worship team
ya ADEPR Ntora (umudugudu w’igifaransa) ndetse n’umuvugabutumwa Pastor
Rudasingwa J.Claude guturuka mw’itorero ry’akarere ka ADEPR Huye muri
Paruwasi ya Matyazo.
Korali Turanezerewe ya ULK Soir yakajije imyiteguro yo kumurika Album y’amashusho
Korali Turanezerewe igizwe n’abanyeshuri b’abapenticote biga
mw’ishuri kaminuza ya ULK kumanywa (CEP ULK Jour) ikaba igizwe
n’abanyamuryango bagera kuri 190 barimo abakiri abanyeshuri
n’abarangije ariko bakiba hafi ya korali ,iyi korali yagiye ikora
ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu.
ConversionConversion EmoticonEmoticon