Russia: Ubukwe bw’agatangaza bwatwaye hafi miliyari ebyiri Frw

Muri iki cyumweru nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru binyuranye, umusore witwa Sargis Karapetyan n’umukunzi we witwa Salome Kintsurashvili bakoreye ubukwe bw’agatangaza mu mujyi wa Moscow mu Burusiya bwatwaye amadolari ya Amerika arenga kuri Miliyoni ebyiri.
Ishyamba ry'indabo ritari kimeza ryari ryateguriwe abageni.
Ishyamba ry’indabo ritari kimeza ryari ryateguriwe abageni.
Umusore Sargis Karapetyan w’imyaka 23, ni umunya-Armenia, afite umubyeyi w’umuherwe witwa Samvel Karapetyan ugaragara mu bantu 30 ba mbere bakize ku Isi ku rutonde rw’ikinyamakuru ‘Forbes Magazine’. Umukunzi we barushinze Salome Kintsurashvili, ni umunya-Georgia afite imyaka 25.
Nk’uko bigaragara mu mafoto y’ubu bukwe, bwabereye muri Resitora ikundwa cyane i Moscow kandi ihenze yitwa Safisa, iyi isanzwe iberamo ubukwe bw’abaherwe cyangwa abana babo.
Imbere muri iyi resitora, ari naho abantu binjiriraga ni uku hari hateguwe.
Imbere muri iyi resitora, ari naho abantu binjiriraga ni uku hari hateguwe.
Ubukwe bwabo bwari bwatumiwemo abantu 500, kubakira, indabo zateguye aho bwabereye, kwishyura abahanzi baririmbye n’ibindi bitwara amafaranga arenga Miliyoni ebyiri z’amadolari (2,000,000 $), aya arenga Miliyari imwe na Miliyoni 580 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ubu bukwe, umugeni yahinduye imyambaro y’abageni inshuro eshatu, harimo agatimba k’ibihumbi 35 by’amadolari, ararenga Miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umugeni kandi yari yambaye imirimbo y’ubwiza (jewelry) y’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, asaga Miliyoni 158 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umugati w’abageni (cake) ufite uburebure bwa metero 60 wari wateguwe.
Umugati w’abageni (cake) ufite uburebure bwa metero 60 wari wateguwe.
Mu banyacyubahiro bitabiriye ubu bukwe hariko na Perezida wa Armenia, Serzh Sargisyanu n’abandi bari batumiwe na Se w’uwarongoye.
Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko itsinda ry’abahanzi rizwi ku Isi Maroon 5 ryahembwe amadolari ari hagati ya 500 na 800 kugira ngo risusurutse abari bitabiriye ubu bukwe.
Amafoto y'abarushinze yari menshi mu nzu bakoreyemo ubukwe.
Amafoto y’abarushinze yari menshi mu nzu bakoreyemo ubukwe.
Umugeni yifotoza mu kwakira abashyitsi.
Umugeni yifotoza mu kwakira abashyitsi.
Aha yarimo yifotoranya na na bamwe mu bari batumiwe.
Aha yarimo yifotoranya na na bamwe mu bari batumiwe.
Umugeni yifotoreza mu ndabo nziza kandi nyinshi zari ziteguye aho bakoreye ubukwe.
Umugeni yifotoreza mu ndabo nziza kandi nyinshi zari ziteguye aho bakoreye ubukwe.
Imbere muri Resitora bakoreyemo ubukwe.
Imbere muri Resitora bakoreyemo ubukwe.
Abatumirwa batangajwe na cake imeze nk'igiti yari yateguriwe abageni.
Abatumirwa batangajwe na cake imeze nk’igiti yari yateguriwe abageni.
Muri Resitora Safisa hari hateguye indabo mu buryo butangaje.
Muri Resitora Safisa hari hateguye indabo mu buryo butangaje.
Abatumirwa nabo bifotoreje mu busitani bwari bwatunganyijwe.
Abatumirwa nabo bifotoreje mu busitani bwari bwatunganyijwe.
Abatumirwa nabo baryohewe n'ubu bukwe.
Abatumirwa nabo baryohewe n’ubu bukwe.
Aho abantu binjiriraga hari gateguranywe ubuhanga.
Aho abantu binjiriraga hari gateguranywe ubuhanga.
Ururabo 'bouquet' nziza cyane yari yateguriwe abageni.
Ururabo ‘bouquet’ nziza cyane yari yateguriwe abageni.
Indabo nyinshi zari ziteguye mu nzira yinjira muri Resitora.
Indabo nyinshi zari ziteguye mu nzira yinjira muri Resitora.
Maroon 5 bahembwe hagati ya 500 na 800 baririmbira abageni.
Maroon 5 bahembwe hagati ya 500 na 800 baririmbira abageni.
Ishyamba ry'ibiti n'indabo byateguwe aho abantu binjirira.
Ishyamba ry’ibiti n’indabo byateguwe aho abantu binjirira.
Indabo zazanwaga gukoreshwa batunganya aho ubukwe bubera.
Indabo zazanwaga gukoreshwa batunganya aho ubukwe bubera.http://www.umuseke.rw/russia-ubukwe-bwagatangaza-bwatwaye-hafi-miliyari-ebyiri-frw.html
Previous
Next Post »