Russia: Ubukwe bw’agatangaza bwatwaye hafi miliyari ebyiri Frw
Umusore Sargis Karapetyan w’imyaka 23, ni umunya-Armenia, afite umubyeyi w’umuherwe witwa Samvel Karapetyan ugaragara mu bantu 30 ba mbere bakize ku Isi ku rutonde rw’ikinyamakuru ‘Forbes Magazine’. Umukunzi we barushinze Salome Kintsurashvili, ni umunya-Georgia afite imyaka 25.
Nk’uko bigaragara mu mafoto y’ubu bukwe, bwabereye muri Resitora ikundwa cyane i Moscow kandi ihenze yitwa Safisa, iyi isanzwe iberamo ubukwe bw’abaherwe cyangwa abana babo.
Ubukwe bwabo bwari bwatumiwemo abantu 500, kubakira, indabo zateguye aho bwabereye, kwishyura abahanzi baririmbye n’ibindi bitwara amafaranga arenga Miliyoni ebyiri z’amadolari (2,000,000 $), aya arenga Miliyari imwe na Miliyoni 580 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ubu bukwe, umugeni yahinduye imyambaro y’abageni inshuro eshatu, harimo agatimba k’ibihumbi 35 by’amadolari, ararenga Miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umugeni kandi yari yambaye imirimbo y’ubwiza (jewelry) y’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, asaga Miliyoni 158 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu banyacyubahiro bitabiriye ubu bukwe hariko na Perezida wa Armenia, Serzh Sargisyanu n’abandi bari batumiwe na Se w’uwarongoye.
Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko itsinda ry’abahanzi rizwi ku Isi Maroon 5 ryahembwe amadolari ari hagati ya 500 na 800 kugira ngo risusurutse abari bitabiriye ubu bukwe.
ConversionConversion EmoticonEmoticon