Telefoni icumi zihenze kurusha izindi ku isi
 


Uko isi itera imbere ni nako ikoranabuhanga ryiyongera aho hagenda hakorwa ibikoresho bitandukanye bifite ubushobozi bwo gukora byinshi mu byavunaga abantu ubuzima bukarushaho koroha.
Telefoni zigendanwa nazo ziri muri ibyo bikoresho kandi nazo zirushaho kuvugururwa aho usanga iyakozwe uyu munsi iza irusha ubushobozi iyayibanjirije haba mu ikoranabuhanga ikozwemo cyangwa serivisi ishobora guha umuntu zirenze kwitaba no guhamagara.
Uko ni nako kandi ibiciro byazo bigenda birushaho kwiyongera, kubera ko ahanini arizo ziba zigezweho kandi zifuzwa na benshi mu bakunda ibigezweho.
Nk’uko bigaragazwa n’imbuga za Internet zitandukanye zirimo The Mesh News, hari n’izindi telefoni zihenze cyane atari uko zifite ikorabuhanga rihambaye ahubwo ari ukubera ibindi bintu bizigize birimo amabuye y’agaciro atandukanye.
Igitangaje kandi nuko nyinshi muri telefoni zigaragara kuri uru rutonde rukurikira hari abantu benshi batazi ko zinabaho.
10. Vertu Signature Diamond
Ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa telefoni zifite ibiciro bihanitse ku isi haza iyitwa Vertu Signature Diamond aho igura amafaranga y’u Rwanda 69,437,354 ($88,300).
Ucyumva igiciro cy’iyi telefoni, uhita utangira kwibaza uti n’iki kidasanzwe ikora izindi telefoni zihendutse zidakora?
Igisubizo nuko ntacyo ahubwo guhenda kwayo biterwa nuko ifite ibara rya diamant bituma igaragara neza cyane.
Abakoze iyi telefoni bavuga ko mu kuyiterateranya hatakoreshejwe imashini ahubwo byakozwe n’abantu ndetse telefoni 200 nizo zashyizwe ku isoko.
Yagiye hanze mu 2005.
9. iPhone Princess Plus
Bisanzwe bizwi ko telefoni zikorwa n’uruganda rwa Apple ziza mu nziza haba mu kugira ikoranabuhanga rihambaye bituma n’ibiciro byazo biba biri hejuru kuburyo atari buri wese wayigondera.
Ibi binashimangirwa nuko kandi ku mwanya wa cyenda ku rutonde rwa telefoni zihenze cyane ku isi haza ‘iphone Princess Plus’ igura amafaranga y’u Rwanda angana na 138,717,432 ($176,400).
Nubwo nta tandukaniro mu mikorere riri hagati yayo n’izindi iPhone bituma iza muri telefoni zihenze ku isi, iphone Princess Plus itatswe n’uduce twa diamant tugera ku 180.
8. Black Diamond VIPN Smartphone
Ku mwanya wa munani haza telefoni ya Black Diamond VIPN Smartphone igura 235,914,000 mu manyarwanda ($300,000).
Uretse kuba iyi telefoni yarakozwe na sosiyete ya Sony Ericsson isanzwe izwiho gukora telefoni zifite ibirahure(screen), inafite diamant ebyiri imwe inyuma indi ikaba kuri buto zituma umuntu abasha kwinjira muri telefoni (navigation button).
7. Vertu Signature Cobra

Vertu Signature Cobra nayo n’indi telefoni iza mu mubare w’izihenze cyane ku isi kuko igura 243,777,800 z’amafaranga y’u Rwanda ($310,000).
Izina cobra ryahawe iyi telefoni rituruka ku kuba iriho igishushanyo cy’inzoka nini izwi nka cobra.
Guhenda kwayo byo bituruka ku kuba itatswe n’amabuye y’agaciro azwi nka ruby agera kuri 409 ndetse n’amabuye ya emerald abiri afite ishusho imeze nk’ijisho.
6. Gresso Luxor Las Vegas Jackpot
Ku mwanya wa gatandatu haza Gresso Luxor Las Vegas Jackpot igura amafaranga y’u Rwanda 786,380,000 ($1 million).
Guhenda ku iyi telefoni yabaye iya mbere mu zaguzwe miliyoni y’amadorali bituruka ku kuba itatswe na diamant nyinshi.
Undi mwihariko wayo kandi nuko mu biyikoze hari n’igiti cyo muri Afurika kimaze imyaka igera kuri 200.
5. Diamond Crypto Smartphone
Diamond Crypto Smartphone nayo n’indi telefoni iza ku rutonde rw’izihenze ku isi aho igura 1,022,294,000 z’amanyarwanda ($1.3 million).
Guhenda biterwa n’uko ari imwe mu zifite uburyo buhanitse bwo kurinda umutekano w’amakuru zibitse (encryption technology).
Diamond Crypto Smartphone itatswe na zahabu ingana na carat 18(igipimo gikoreshwa mu kumenya ingano ya zahabu) na diamant zirenga 61.
4. GoldVish Le Million
Ku mwanya wa kane haza GoldVish nayo igura amafaranga y’u Rwanda 1,022,294,000 ($1.3 million).
Iyi telefoni yashyizwe ahagaragara mu Busiwisi, ifite zahabu y’umweru ingana na carat 18 ndetse na diamant ya carat 120.
Telefoni 100 z’ubu bwoko nizo zonyine zimaze gukorwa kandi nabwo abazishaka bakaba barazisabye mbere y’uko zikorwa.
3: iPhone 3G King’s Button ($ 1.5 million)
Iphone 3G King’s Button ni telefoni ihenze cyane aho igura amafaranga y’u Rwanda 1,179,450,000 ($1.5million).
Iyi iPhone itatswe na diamant yo ku rwego rwa mbere ifite carat 6.6, zahabu z’umuhondo,umweru n’iroza zose zifite carat 18.
2. iPhone 5 Black Diamond ($15.3 Million)
Ku mwanya wa kabiri wa telefoni zihiga izindi mu guhenda haza IPhone 5 Black Diamond igura akayabo ka 12,031,614,000 z’amafaranga y’u Rwanda ($15.3 million).
Guhenda kw’iyi iPhone ugereranyije n’izindi si uko ifite ubushobozi bwo gukora ibihambaye izindi zidakora ahubwo nuko itatswe na diamant y’umukara ingana na carat 26 kandi ikaba idakunze kuboneka.
Iyi telefoni kandi ikozwe na diamant z’ubundi bwoko, zahabu n’andi mabuye y’agaciro atandukanye.
1.Falcon SuperNova Pink Diamond iPhone 6
Telefoni ihiga izindi zose mu guhenda ni Falcon Super Nova Pink Diamond iphone 6 igura akayabo ka 75,091,650,000 z’amanyarwanda ($95.5 million).
Guhenda ku iyi telefoni si uko itatswe n’amabuye y’agaciro menshi kurusha izindi ahubwo n’uko igifuniko(case) cyayo gikozwe muri zahabu ifite Carat 18.
Ikindi gituma ihenda kandi ni diamant nini ifite ibara rijya gusa n’iroza (pink) iri munsi y’ikirango cya Apple.
Previous
Next Post »