Icyo bari biteze kungukira kuri gare ya Huye si cyo babonye

Abacururiza muri gare ya Huye bavuga ko batunguka kubera abakiriya bake (Ifoto/ Ndayishimye JC)
Bamwe mu bacururiza muri gare ya Huye, iherereye mu Mujyi wa Huye bavuga ko ikimara kubakwa bari bazi ko nibajya kuhacururiza bazunguka kubera urujya n’uruza rw’abantu bumvaga bazajya bayizamo.
Muri iyi gare harimo inzu zagenewe abacuruzi, aho abahakorera bavuga ko kubona abakiriya ari ikibazo cy’ingutu bafite bigatuma iterambere bari biteze ko bazagezwaho n’iyo gare icyizere cyaryo ngo kigenda kiyoyoka.
Ibi ngo bigira ingaruka zikomeye ku bacuruzi bayikoreraramo kuko bashobora kumara amasaha arenga atatu bategereje abaguzi bagaheba.
Muhizi Alexis ucuruza imyenda avuga ko iyi gare ikimara kubakwa abacuruzi batandukanye bihutiye kugura ibibanza ariko hashize igihe gito basanga baribeshye kubera ko ngo bidateye kabiri bahise babona nta bakiriya bahari.
Yagize ati “Abantu benshi bihutiye kugura ibibanza kuko bumvaga ko uyu mujyi ugiye kugira ubucuruzi buteye imbere ariko batunguwe no kubona ko bize umushinga wabo nabi, ubu rwose hari abahise bata ibibanza byabo baremera barabihomba bahita bisubirira mu mujyi.
Abacuruzi bicara amasaha menshi bategereje abakiriya (Ifoto/Ndayishimye JC)
Abacuruzi bicara amasaha menshi bategereje abakiriya (Ifoto/Ndayishimye JC)
Iyi gare kandi ngo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 3000 ku munsi ariko iyo uyigezemo mu minsi itandukanye usanga abantu ari bake cyane kereka ku munsi wa gatanu ni bwo ubona hari abantu benshi baba bava i Kigali bagiye muri weekend I Huye ndetse n’abakorera i Huye bagataha mu mpera z’icyumweru.
Iyo witegereje inzu zicururizwamo usanga hari nyinshi zitrabona abazikoreramo kubera ko abacuruzi bamaze kumenya ko kujya kuhakorera ari ukwishora mu gihombo.
Uwayo Immaculeé avuga ko kuba iyi gare yubatse mu nkengero z’Umujyi wa Huye bituma abakiriya bigumira mu mujyi aho basanga ibicuruzwa bisa n’ibiba biri muri gare ntibirirwe bata umwanya bajyayo.
Hari abacuruzi bamaze kuhava, iyi farumasi yahoze ihakorera (Ifoto/ Ndayishimye JC)
Hari abacuruzi bamaze kuhava, iyi farumasi yahoze ihakorera (Ifoto/ Ndayishimye JC)
Ikindi aba bacuruzi bavuga ni ukuba n’inzu z’ubucuruzi zo muri gare igiciro cyo kuzikoreramo kiri hejuru bigatuma nta mucuruzi wahirahira ngo apfe kujyayo
Uretse kuba nta bakiriya aba bacuruzi babona banavuga ko igiciro cy’ubukode bw’izo nzu z’ubucuruzi ziri muri gare ya Huye na zo zihenze, aho ngo umuntu areba uburyo yajya ahantu hari abakiriya bake, akanakodesha ahenzwe agahitamo kureka kuhajya.
Abacuruzi ba resitora  ni bo bonyine ubona bagerageza kubona icyashara kuko abantu benshi bakorera muri iyi gare babagana bagafatayo amafunguro.
Icyo Akarere ka Huye kavuga kuri iki kibazo
Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko iyo igikorwa cyose ari gishya abantu badahita bacyitabira ku kigero cyo hejuru.
Yagize ati “Iyo igikorwa cyose gitangiye hari abakitabira hari n’abatakitabira birasaba rero gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu bitabire igikorwa cya gare haba kujya kuhakorera kuko abagenzi baba bakeneye izo serivisi.”
Yunzemo ati “Birasaba ko abaturage bakomeza gushishikarizwa bakitabira kurigendamo no kurikoreramo kandi turahamya ko bigenda neza. Kuva yatangira abantu abantu bari barimo bagenda biyongera.”
Gusa nubwo umuyobozi w’Akarere avuga ibi abakorera muri iyi gare bavuga ko hari abamaze kuyivamo bakigendera, hakiri kare cyane kuba gare ya Huye yahita yuzura kuko ngo imaze igihe gito itangiye imirimo yayo.
Abajijwe ku kibazo cy’igiciro cy’ubukode abacuruzi bavuga ahamya ko biramutse ari ko biteye baganira n’ubuyobozi bwa gare bakabishakira igisubizo, yagize ati “Nta na rimwe wavuga ngo igiciro kirahagije ku mucuruzi. Buri gihe aba yifuza ko yishyura make, ariko igihe bigaragaye ko igiciro kiri hejuru abantu babiganiraho.”
Iyi gare ifite amazu yubatse mu buryo bw’amagorofa yatangiye gukora muri Mata 2015, aho yatwaye amafaranga asaga miliyari 3 z’amanyarwanda, ikaba muri uko kwezi yaranasuwe na Perezida Kagame ubwo yari yagiriye uruzinduko mu Karere ka Huye Intara y’Amajyepfo.
Imiryango myinshi ntirabona abayijyamo (Ifoto/ Ndayishimye JC)
Imiryango myinshi ntirabona abayijyamo (Ifoto/ Ndayishimye JC)http://izubarirashe.rw/2016/06/icyo-bari-biteze-kungukira-kuri-gare-ya-huye-si-cyo-babonye/
Previous
Next Post »