Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyamasheke (Ifoto/Mathias H.)
Imibare  yaturutse mu bushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  mu gushyira mu byiciro  abaturage, yagaragaje ko Akarere ka Nyamasheke  ariko kabaswe n’ubukene mu gihugu hose, bihangayikisha abakayobora.
Mu gihe mu gihugu  abari mu bukene bukabije ari 1,480,167 babarirwa ku kigereranyo cya 16% by’abaturage barenga miliyoni 10.3 bibaruje, Nyamasheke yo abari mu bukene bukabije ni 157,236 bagera kuri 40%.
Aba baturage bigaragazwa ko batagira inzu cyangwa ubushobozi bwo gukodesha, kuba  barya bibagoye, hakaba n’aho mu rugo hari abaharirana.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka  Nyamasheke, Mukamana Claudette, yagaragaje ko hakimenyekana iyo mibare y’abunamweho n’ubukene kuruta ahandi mu Rwanda, hafashwe ingamba zihariye.
Yagiz ati “Mu karere ka Nyamsheke hari uburyo twafashe ingamba bikimara kugaragara ko akarere kacu ari ko ka mbere mu bukene, ingamba ya mbere ni uko tugomba gukora ubukangurambaga mu kuzamura imyumvire y’abaturage.”
Asobanura ko imyumvire bashaka ko izamuka ishingiye ahanini mu guharanira ko umusaruro w’ubuhinzi bugize ahanini ubukungu bwako wiyongera.
Mukamana akomeza agira ati “Ubwo rero abaturage bacu  tubashishikariza gukoresha ishwagara n’inyongeramusaruro kugira ngo bagire umusaruro uhagije.”
Uretse ibyo, anagarruka mu gukoresha neza gahunda zitandukanye abaturage bagenerwa na leta , nka VUP, Girinka, n’izindi. Byongeye, bakamenya no kwizigama.
Akarere ka Nyamasheke kavuga ko hari  abazaryozwa kubangamira izi gahunda.
Kuri ubu, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka  Nyamasheke, Mukamana Claudette, agaragaza ko  hari urutonde  rw’abantu bashyikirijwe inzego za polisi ngo zibakurikirane mu ikoreshwa nabi ry’amafaranga  agenerwa abaturage mu kubakura mu bukene.
Yagize ati “Ubu tuvugana hari abantu bagera kuri batanu bafunze bazira gahunda ya girinka, Polisi iracyakora ubushakashatsi bwayo kugira ngo izo nka zigaruzwe.”
Nko muri iyi gahunda ya Girinka, hari aho izo nka zatangwaga nabi kugeza n’aho hari abaveterineri biyoroje na bo, aho kugira ngo ahe izo nka abaturage zigenewe.
Icyo uyu muyobozi yemeza ko kibabaje, ngo hari bamwe bashakishwaga batorotse.
Hatangazwa ibyiciro by’ubudehe, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  yatangaje ko igiye guhindura gahunda yakoreshaga mu gukura abaturage mu bukene.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturagu, Alvera Mukabaramba (Ifoto/Mathias H.)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturagu, Alvera Mukabaramba (Ifoto/Mathias H.)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alvera Mukabaramba, yavuze ko ikigiye gukorwa ari uguhuriza inkunga ku muturage ukennye, niba ari uwahawe inka, ugasanga ari na we uhabwa akazi muri VUP, imirimo bakora bahembwa.
Uretse gutegereza inkunga yihariye izaturuka ahandi, Akarere ka Nyamasheke kagaragaza ko kahise gashaka uko kava muri uyu murongo utukura kurenza ahandi mu Rwanda.
Inkunga aka karere zigeramo mu gufasha abaturage kuva mu bukene, kagaragaza ko kazayikoresha neza bitandukanye n’ibya mbere.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka  Nyamasheke akomeza agira ati “Nk’abaveterineri bagiye biyoroza, ariko hari abo tugishaka  batorotse.”
Kuri iyi gahunda ahantu hatandukanye havuzwemo ruswa, hamwe bakanayiha amazina  nk’ikiziriko cy’inka, kuko ari ko bakakwa ruswa bayita ko ari ayo kukigura.
Ku kibazo cy’abakoresha nabi ibigenerwa rubanda si mu Karere ka Nyamsheke byagaragaye gusa.  Umuyobozi wa Gahunda ya VUP, Gahamanyi Vincent, yagaragaje ko mu mafaranga yatanzwe agenewe gufasha abaturage kuva mu bukene, hataburamo ba bihemu, nubwo nta shusho ahita atanga y’amafaranga yayobejwe.
Gahamanyi asobanura ko hari n’abagiye bishyira mu matsinda kugira ngo bagurizwa amafaranga atabagenewe kandi bari mu nzego z’ibanze, ariko ngo leta yarabihagurukiye bari kuyishyura.
 Umuyobozi wa Gahunda ya VUP, Gahamanyi Vincent (Ifoto/Mathias H.)
Umuyobozi wa Gahunda ya VUP, Gahamanyi Vincent (Ifoto/Mathias H.)
http://izubarirashe.rw/2016/06/akarere-ka-nyamasheke-kazava-gate-mu-kugira-abakene-benshi-mu-rwanda/