Kera kabaye,Knowless yagize icyo avuga ku nda ashinjwa ko atwite atangaza n’inkomoko yabyo

Umuhanzikazi Butera Knowless mu minsi ishize nibwo yambikanye impeta n’umukunzi we Ishimwe Clement,bihita bisakara mu itangazamakuru ariko nyuma yaho bikurikirwa n’indi nkuru ivuga ko uyu mukobwa yaba atwite. Nyuma y’iminsi myinshi Knowless Butera yararyumyeho noneho yagize icyo abivugaho.
Mu kiganiro cy’imyidagaduro gica kuri Radiyo Isango Star cyitwa Isango na Muzika, umunyamakuru wacyo Mc Phil Peter yabajije Knowless Butera ibibazo binyuranye. Byinshi mu bibazo Knowless yahaswe byibandaga ku mubano we na Clement umaze hafi imyaka itanu mu ibanga ndetse n'ukuntu yiyumva yambaye impeta ya Clement.
Usibye kandi ibi bibazo, uyu munyamakuru yabajije Butera Knowless icyo avuga ku kibazo cy’inda bivugwa ko yaba atwite kandi ngo akaba yarayitewe na Clement Ishimwe. Nyuma yibyo bibazo Knowless yaboneyeho kugira byinshi atangaza. Butera Knowless aganira na Isango star yabwiye umunyamakuru ko nta byinshi yabivugaho kuko ari ubuzima bwe bwite ati;

Ubundi murabizi usibye no gutwita nibaza ko n'ibyubukwe ni ubuzima bwite bwanjye ariko kugira ngo nce amazimwe nayo magambo yose njye sintwite, gusa nibaza ko niyo nari kuba ntwite atari ikintu cyo kujya ku muhanda ngo wirirwe uvuga ngo njye ndatwite n’ibindi.
knowless
Knowless asanga kuba yaragaragaje ko agiye kurushinga ariyo ntandaro y'ibihuha bimushinja gutwita

Butera Knowless yaboneyeho gutangaza aho akeka ko ababivuga babikura maze mu ijwi rye agira ati;
Murabizi n'ubusanzwe bahereye kera banshinja gutwita nta mwaka washiraga iyo nkuru itavuzwe, ubu noneho bafite icyo bashingiraho uratekereza ko bavuga ibingana gute? Aho niho haturutse amagambo kuko bahereye kera n'ubundi banshinja gutwita kuba noneho babonye ko ngiye kurushinga ndakeka ko ari imbarutso yo kumpamya iyo nda.
Uyu muhanzikazi yasoje ikiganiro yagiranye n’uyu munyamakuru ahakanye ko atwite, abajijwe ibijyanye n’amatariki y’ubukwe asaba abantu kwihangana bakarindira ko azabibamenyesha igihe nikigera. Ahubwo yongeraho ko uko biri kose ubukwe buzaba nyuma yuko ashyize hanze Alubumu ye nshya ateganya gushyira hanze.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/kera-kabaye-knowless-yagize-icyo-avuga-ku-nda-ashinjwa-kuba-69185.html
Previous
Next Post »