Umukunzi wa DJ Khaled agiye kubyara



Khaled Mohamed Khaled [DJ Khaled] n’umukunzi we baritegura kwakira imfura mu muryango wabo mushya, bazabyara umuhungu mu minsi mike iri imbere.
DJ Khaled yatangaje inkuru y’impamo ko umukunzi we Nicole Tuck yiteguye kwibaruka ubwo bazanaga mu birori byo gutanga ibihembo bya BET Awards 2016 byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Kamena 2016 mu Mujyi wa Los Angeles.
Umuraperi Dj Khaled w’imyaka 40, yaje afatanye agatoki ku kandi n’umukunzi we Nicole Tuck, mu gihe cyo gufata amafoto kuri red carpet yifotoza asoma inda y’uyu mugore utwite imvutsi.
Yari amaze igihe gito atangaje ko afite amashushyu yo kwakira imfura ye ndetse icyo gihe yabwiye ikinyamakuru People ko ashaka kuzabyara abana benshi agakora umuryango mugari.
Yagize ati “Nahoze nifuza abana, uyu ni umwana wanjye wa mbere, ndishimye cyane kandi ndashaka abandi benshi.”
Yongeyeho ati “Nahoze nifuza kuba umuryango. Mba mu muryango mwiza, ubu nanjye ndashaka kubaka umuryango wanjye ngakomera.”
Dj Khaled aritegura gushyira hanze album nshya yise “Major Key”, azayishyira hanze mu birori bikomeye bizaba kuwa 29 Nyakanga 2016. Yatumiye abahanzi b’inshuti ze barimo Kendrick Lamar, Future, Drake, Jay Z, Lil Wayne, Chris Brown, Bryson Tiller, Mariah Carey, Kanye West, Nicki Minaj n’abandi benshi.
Previous
Next Post »