De Gaulle yagizwe umwere, abo baregwaga hamwe bakatirwa amezi 6

Kuri iki gicamunsi, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Vincent de Gaulle Nzamwita yagizwe umwere n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu. Babiri bareganwaga bahamwe n’icyaha.
Vincent de Gaulle Nzamwita (wambaye ishati y'amabara) na Olivier Mulindahabi (wambaye iroza) imbere y'Urukiko rwa Nyarugunga kuri uyu wa mbere. Photo/Martin NIYONKURU/Umuseke
Ubushize, Vincent de Gaulle Nzamwita (wambaye ishati y’amabara) na Olivier Mulindahabi (wambaye iroza) imbere y’Urukiko rwa Nyarugunga ubwo baheruka imbere y’urukiko. Photo/Martin NIYONKURU/Umuseke
Uyu munsi, abaregwa nta numwe witabye isomwa ry’uru rubanza. Mu iburanisha riheruka abaregwa bakaba bari bitabye.
Umucamanza kuri uru rukiko yafashe umwanya abanza gusoma imyirondoro y’abaregwa n’ibyaha baregwa.
Umumucamanza wasubiye mu miburanire y’impande zombi, yabanje gutesha agaciro inyito y’icyaha cyarerezwe (gufata icyemezo hashingiwe ku kenewabo cyangwa ubucuti) avuga ko hagendewe ku bikorwa byakozwe iki cyaha ari icyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.
Umucamanza yatangaje ko Olivier Mulindahabi (Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA) ahamwa n’iki cyaha nk’umutechnicien wateguraga ririya soko.
Icyaha kandi ngo gihama Eng.Adolphe Muhirwa nk’umufatanyacyaha kuko yakoraga wari watsindiye isoko ryo gusesengura amasoko.
Aba bahamwe n’icyaha bakatiwe gufungwa amezi atandatu.
Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso simusiga ko Nzamwita De Gaule yashyize umukono ku masezerano azi neza ko kampani yahawe iri soko ari yo yaciye amafranga menshi ndetse ko butagaragaje ubushake bwe muri uyu mugambi wakozwe na Olivier Mulindahabi afatanyije na Muhirwa Adolphe wagizwe ikitso mu gukora iki cyaha.
Umucamanza yavuze ko kuri president wa FERWAFA, nta cyaha yakoze kuko atateguye cyangwa ngo abe mu bateguye isoko rivugwa ko ryatanzwe hashingiwe ku kenewabo/ubucuti ko icyo yakoze gusa ari ugusinya gusa ibyo yateguriwe n’abatechniciens.
Hotel igomba kubakwa ni Hotel y’inyenyeri enye (4-Star hotel) ifite ibyumba 88, izubakwa mu ngengo y’imari ingana na Miliyari enye, zatanzwe na FIFA, ikubakwa mu kibanza cyahoze ari icya Police, kiri iruhande rw’inzu ya FERWAFA. Iyi hotel ikaba iheruka kuvugwa cyane kuko yari igiye kubakwa nta byangombwa byo kubakwa ifite.

Mulindahabi yahombeje FERWAFA miliyoni 261, akatiwe amezi 6
Umucamanza wagarutse mu mizi y’icyaha n’imiburanire y’impande zombi, yavuze ko Muhirwa Adolphe wahamijwe kuba ikitso yafashe icyemezo cyo kwemerera isoko kampani ya EXPARCO yari yaciye 4 183 221 180 Frw agasubiza inyuma kampani ya Horizon kandi ariyo yari yaciye macye dore ko yari yasabye 3 921 984 749 Frw.
Umucamanza yavuze ko Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier ari we wamenyesheje iyi kampani yari yaciye menshi ko ari yo yatsinze mu gihe yari azi neza ko Horizon ari yo yari yaciye macye kandi zombi zari zageze mu kiciro cya nyuma cyo gupiganirwa isoko.
Uyu munyamategeko yavuze ko iki ari ikimenyetso simusiga ko Mulindahabi yakoze iki cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro bityo ko yahombeje FERWAFA 261 236 431 Frw.
Umucamanza yahise ahamya Mulindahabi iki cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufite rubanda akamaro, naho Muhirwa Adolphe wakoze inyigo y’iri soko amuhamya kuba ikitso muri iki cyaha.
Ashingiye ku ngingo ya 627 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, Umucamanza yahise ahanisha aba bombi igihano cyo gufungwa amezi atandatu kuko bagize uruhare mu gufata icyemezo kitari mu nyungi za FERWAFA.http://www.umuseke.rw/de-gaulle-yagizwe-umwere.html
Previous
Next Post »