Teta Sandra arifuza umusore utajenjetse umwibagiza Derek   

 
Teta Sandra wahoze ari umukunzi wa Sano Derek bakaza gutandukana, yatangaje ko yifuza umusore ukwiye azemerera bagakundana bizira uburyarya.
Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya, Teta Sandra yavuze ko aramutse abonye umukunzi wujuje ibyo ashaka yamwakira na yombi.
Yagize ati “Mu gihe gikwiye habonetse umuntu ukwiye namwakira tugakundana rwose nta kibazo”.
Uyu mukobwa ukunze gutegura ibirori muri Kigali, avuga ko amenyereye ubuzima bwo kubaho wenyine.
JPEG - 133.7 kb
Teta Sandra agikundana na Derek
Yagize ati “Ntacyo mbaye ndi umuntu ukuze bihagije maze kubimenyera”.
Teta Sandra na Derek batandukanye nyuma y’uko Olivis uririmbana na Derek mu itsinda rya Active na we yari amaze kwangwa na Uwase Raissa Vanessa wamwise umwana mu rukundo.
Miss Teta yari aherutse kuvuga ko kugeza ubu ataramenya icyatumye Derek afata umwanzuro wo kumwanga cyane ko nta kibi azi yigeze amukorera.
Yagize ati “Ntabwo nzi impamvu Derek yafashe umwanzuro wo gutandukana nanjye kuko njye mpamya ko nta kosa namukoreye”.
Derek atangaza ko we atifuza kuvuga byinshi ku itandukana rye na Sandra ngo gusa ntibatandukanye kuko Olivis na Vanessa bari bamaze gushwana.
Yagize ati “Ntabwo nifuza gutangaza byinshi ku byerekeranye no gutandukana kwanjye na Sandra gusa icyo nabwira abantu ni uko tutatandukanye kubera ko Olivis turirimbana yari amaze gutandukana na Vanessa”.
Previous
Next Post »