I Kigali huzuye Hoteli ya mbere ifite pisine mu bushorishori


Loading...
Inyubako zigezweho zimaze igihe zizamurwa ubutitsa mu mujyi wa Kigali.Kuri ubu huzuye Hoteli idasanzwe ifite Pisine yo hejuru ikaba ari iya mbere yubatswe mu Rwanda.
Iyi Hoteli izwi ku zina rya “Acacia Towers”, iherereye mu mujyi rwagati ikaba ifite amagorofa 12 n’inzu eshatu zo munsi y’ubutaka zirimo na parikingi ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 400.
‘Acacia Towers’ yubatse mu kibanza gito ugereranije n’andi magorofa agaragara mu Mujyi wa Kigali arimo nka KCT ,Grand Pension Plaza, Umujyi wa Kigali ndetse M Peace Plaza n’izindi ndetse ikagira umwihariko wayo kuko ifite pisine,resitora n’akabari mu kirere.
Biteganyijwe ko izatangira gukorerwamo by’agateganyo muri Nyakanga 2016 dore ko ari imwe mu mahoteli azakira inama ya 27 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Munyaneza Eugene ushinzwe gukurikirana imyubakire ya Acacia Towers, yemeza ko inyubako nk’iyi aribwo bwa mbere yubatse mu Rwanda cyane cyane ko nta yindi gorofa ifite Pisine hejuru cyangwa ngo ibe yubatse mu kibanza gito nk’icyo yubatswemo.
Yagize ati “ Iyi ni yo nyubako ya mbere hano i Kigali no mu Rwanda hose iteye itya; ifite pisine, resitora n’akabari aho isakariye kandi inubatse mu kibanza gito.”
Yakomeje avuga ko batekereje kuyubaka muri ubu buryo bitewe n’uko abayubatse ari abacuruzi bakeneye inyungu ndetse n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kikaba kigaragaza ko gikenewemo inyubako zijyanye n’igihe nk’iyi.
Munyaneza yavuze ko byari biteganyijwe ko izuzura itwaye miliyoni 34 z’amadolali ariko ngo basanga izayarenza.
Mu bice byo hasi muri iyi hoteli biteganyijwe ko hazakorerwa ibijyanye n’ubucuruzi burimo ahantu ho kunywera ikawa, ibigo bitwara abantu ,ahavunjirwa amafaranga n’izindi serivisi zikenerwa ku mahoteli ndetse ku ruhande rw’aharebana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hakazajya banki.
Acacia ifite ibyumba 134 n’inzu zo guturamo 19, yatangiwe kubakwa nyir’izina mu 2014 yuzura muri uyu mwaka wa 2016.
JPEG - 31.7 kb
Ahari kubakwa akabari na restaurant
JPEG - 25.7 kb
Aboga muri iyi pisine bazajya baba bitegeye umujyi wa Kigali uko wakabaye
Pisine iherereye hejuru y'iyi nzu
Acacia Towers ni yo nzu ya mbere mu Rwanda ifite pisine hejuru
Acacia Towers ifite ibyumba bisaga 100 n'ahagenewe guturwa
Previous
Next Post »