Margeurite Barankitse yasabye ko Perezida Nkurunziza ajyanwa mu rukiko rwa ICC

Impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi Margeurite Barankitse arasaba ko Perezida Nkurunziza yajyanwa imbere y’ubutabera bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwo mu Buholade kuko ngo Ibikorwa akomeje gukorera igihugu bishobora gutuma kigwa muri Jenoside.
Iyi mpirimbanyi ubu ibarizwa mu Buhungiro Isaba ko umuryango mpuzamahanga wagira icyo utangira gukora mu maguru mashya kuko ibiri mu Burundi bishobora kubamo Jenoside niba nta gikozwe. Yagize ati “ Abantu basaga 6000 bafunze mu buryo butemewe n’amategeko, hamaze kuvumburwa ibyobo rusange bihambyemo abantu , ntitwabash akubara abantu amagana bamaze kwicwa, ubu se barashaka ko iba nka ya Jenoside yo mu Rwanda?”
JPEG - 26.8 kb
Margeurite Barankitse
Ubwo yakirwaga I Burayi mu nama yo kurengera uburenganzira bw’ikiremamuntu, Margeurite Barankitse yasabye ko Perezida Nkurunziza ashyirwa imbere y’ubutabera bigishoboka.
Yagize ati “ Ibyaha Perezida Nkurunziza yakoze birazwi, nta we utabizi cyane ko twabitatse kuva kera, hashize umwaka tuvuga ubwicanyi bukorerwa abarundi.”
U Burundi bwinjiye mu ntambara n’amakimbirane nyuma yuko Perezida Nkururnziza ayangajke ko aziyamamaruza kuyobora u Burundi kuri manda ye ya gatatu. Kuva ubwo abarundi batari bake barishwe abandi barenga ibihumbi 300 bahunze igihugu.
http://imirasire.com/amakuru-yose/imikino/mu-rwanda/article/margeurite-barankitse-yasabye-ko-perezida-nkurunziza-ajyanwa-mu-rukiko-rwa-icc
Previous
Next Post »