U Bubiligi n’u Rwanda mu bufatanye mu gushakira amahoro akarere
Ibi Minisitiri Reynders yabitangaje mu kiganiro we na mugenzi w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 9 Kamena 2016 nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo impande zombi zagiranye.
Minisitiri Reynders avuga ko ibi biganiro byibanze ahanini ku bibera mu Burundi ndetse no mu Karere kose muri rusange ari yo mpamvu yabonye n’abayobozi batandukanye barimo mugenzi we w’u Burundi ndetse akazabonana n’umuhuza mu kibazo w’iki kibazo.
Yagize ati “Ni ibyishimo kuza i Kigali. Twaje mu biganiro mu karere ariko tunagerageza gukurikirana uko ibintu bimeze mu bihugu by’abaturanyi. Nzasubira i Bruxelles mu nama n’abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, nzagirana inama na bagenzi bacu mu Burundi n’umuhuza wa EAC mu bibazo by’u Burundi, Mkapa na we azaba ari i Bruxelles, harebwa uburyo bwo kugarura amahoro mu Karere n’uburyo bwo gutegura ibiganiro mu Burundi ngo harangizwe ibibazo bihari.”
Yagarutse ku mitwe itandukanye irwanira mu mashyamba hirya no hino, ati “Turita cyane ku mutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, aho bigaragara ko hari intambwe yatewe ariko twitaye ku mitwe yitwaje intwaro ikihavugwa nka FDLR, ADF NALU muri Beni. Hari ubushake bwo kugira igikorwa haba ari MONUSCO n’ingabo za Leta ya Kongo kuri iyo mitwe y’inyeshyamba.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yagarutse ku mubano w’ibihugu byombi avuga ko umeze neza ndetse kandi ko ari uw’igihe kirekire dore ko ibihugu bifitanye amateka akomeye.
Mu bindi iki kiganiro cyagarutseho kandi byari bikubiyemo ikibazo cy’impunzi z’Abarundi inyinshi ziri mu Rwanda, aho aba baminisitiri bombi bagarutse ku kuba icyifuzo cyabo ari uko ibintu byasubira mu buryo izi mpunzi zigasubira iwabo hakavaho ibindi bibazo bya politiki bigenda bizivugwaho.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Didier Reynders yagiranye ibiganiro n’abaminisitiri batandukanye barimo uw’umuco na siporo, Uwacu Julienne anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
ConversionConversion EmoticonEmoticon