Umukinnyi w’Urunana Patrick ngo kuba umushomeri si ikintu yakwifuriza inshuti ze

Nyuma
y’uko Sibomana Emmanuel, umukinnyi mu ikinamico urunana uzwi ku izina
rya Patrick wari inshuiti magara ya Nizeyimana muri iyi kinamico amaze
igihe adafite akazi, ndetse akaba mubuzima bw’inzitane, kuri ubu
aratangaza ko afite ibyishimo n’umunezero kuko yabonye akazi keza,
ndetse akabona urubyiruko rutagakwiye kwiheba mu buzima rubayemo.
Uyu musore wamenyekanye mu ikinamico Urunana ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru imirasire yadutangarije ko afite ibyishimo byinshi kuko yabonye akandi kazi, ndetse akaba ari gukora umurimo w’ubushyushyarugamba kuri radiyo nta ngorane (Umunyamakuru).
![](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_sRxGw5i87wOzi-099OOU2MUm760EyJxm6qwNTMGSdqTeE7vMgEJ0HJMJQn-upKQEusjOG58rwvbX5k-ijzKsSOhDL5guiN=s0-d)
Aha uyu musore yanaboyeyeho kuvuga ko ubuzima bw’ubushomeri ari ikintu atakwifuriza umuntu akunda kuko ngo uwagutuka nabi yakubwira ngo urakabe umushomeri.
Yagize ati: "Aha ikibazo cy’ubushomeri, uzambaze ndabizi. Niyo wavuga ngo urakaba umushomeri icyumweru gusa biraryana. Gusa nta muntu nkunda nakwifuriza ko yaba umushomeri. Ubu ndishimye cyane kuba mfite akazi, bari bagabanyije abakozi mbigenderamo. Ubu ndi gukora nda ngorane cyane ko umwuga w’itangazamakuru nari nsanzwe menyereye kuwukora."
![](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_vD_iVGdT4QNRi6cDySgfs5fbnEgyOgbBKlfOLTEDMYXLDTmKtOe-ojG6n_Zw_GrXkgES5aPB5Q3jp9vaJhJ_etEfYsgSjGBTFI3BHXmFzY5Gqd0urz=s0-d)
Sibomana Emmanuel yavutse mu mwaka w’1985 avukira mu ntara y’Amajyepfo abantu bakaba baratangiye kumumenya ubwo yatangiaga gukina mu ikinamico urunana akinamo yitwa Patrick umuhungu wa Sesiliya wahoze ari nyirabukwe wa Shyaka ndetse akaba ari inshuti magara ya Nizeyimana mwene Sitefano na Nyiramariza.
Uyu Sibomana avuga ko yanyuze mu buzima bukomeye cyane, bugoranye ndetse ku kigero kirenze icyo umuntu yavuga bikaba bituma avuga ko ngo urubyiruko rutagakwiye gucika intege mu buzima.http://imirasire.com/amakuru-yose/imyidagaduro/mu-rwanda/article/umukinnyi-w-urunana-patrick-ngo-kuba-umushomeri-si-ikintu-yakifuriza-inshuti-ze
- Sibomana Emmanuel (Patrick) yishimiye akazi gashya yabonye
Uyu musore wamenyekanye mu ikinamico Urunana ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru imirasire yadutangarije ko afite ibyishimo byinshi kuko yabonye akandi kazi, ndetse akaba ari gukora umurimo w’ubushyushyarugamba kuri radiyo nta ngorane (Umunyamakuru).
Aha uyu musore yanaboyeyeho kuvuga ko ubuzima bw’ubushomeri ari ikintu atakwifuriza umuntu akunda kuko ngo uwagutuka nabi yakubwira ngo urakabe umushomeri.
Yagize ati: "Aha ikibazo cy’ubushomeri, uzambaze ndabizi. Niyo wavuga ngo urakaba umushomeri icyumweru gusa biraryana. Gusa nta muntu nkunda nakwifuriza ko yaba umushomeri. Ubu ndishimye cyane kuba mfite akazi, bari bagabanyije abakozi mbigenderamo. Ubu ndi gukora nda ngorane cyane ko umwuga w’itangazamakuru nari nsanzwe menyereye kuwukora."
Sibomana Emmanuel yavutse mu mwaka w’1985 avukira mu ntara y’Amajyepfo abantu bakaba baratangiye kumumenya ubwo yatangiaga gukina mu ikinamico urunana akinamo yitwa Patrick umuhungu wa Sesiliya wahoze ari nyirabukwe wa Shyaka ndetse akaba ari inshuti magara ya Nizeyimana mwene Sitefano na Nyiramariza.
Uyu Sibomana avuga ko yanyuze mu buzima bukomeye cyane, bugoranye ndetse ku kigero kirenze icyo umuntu yavuga bikaba bituma avuga ko ngo urubyiruko rutagakwiye gucika intege mu buzima.http://imirasire.com/amakuru-yose/imyidagaduro/mu-rwanda/article/umukinnyi-w-urunana-patrick-ngo-kuba-umushomeri-si-ikintu-yakifuriza-inshuti-ze
ConversionConversion EmoticonEmoticon