Jeannette Kagame yizihirije umunsi mpuzamahanga w’abapfakazi muri Gabon

Uhereye ibumoso, Sylvia Ondimba Bongo, Madamu Jeannette Kagame,Umuyobozi w’Ishuri Ruban Vert, Smith na Minisitiri Gashumba bishimiye imbyino z’abana biga mu mashuri y’inshuke
Kuri uyu wa 23 Kamena 2016, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, yifatanyije na mugenzi we wa Gabon, Madamu Sylvia Ondimba Bongo mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abapfakazi wizihirijwe mu mujyi mukuru Libreville muri Gabon.
Uyu munsi mpuzamahanga w’abapfakazi wizihizwa buri mwaka tariki 23 Kamena kuva muri 2010.
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, mu murwa mukuru Libreville, hari hateraniye ibigo bifasha abagore n’abana byatumiwe n’Umuryango “Sylvia Odimba Bongo Foundation” uterwa inkunga na Sylvia Odimba Bongo uhuriyemo ibigo bitanga ubufasha mu by’amategeko ku birego by’abagore bigikurikiranwa.
Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we Sylvia Ondimba Bongo, baboneyeho umwanya wo kwerekana ubushake bafite bwo guteza imbere imibereho y’abapfakazi bababaye kuruta abandi mu bice bitandukanye by’Isi na Afurika by’umwihariko, no gukorera ubuvugizi abapfakazi basaga miliyoni 258 ku Isi.
Muri abo bapfakazi, abasaga miliyoni 100 babayeho mu bukene bukabije mu gihe abasaga miliyoni 81 bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana babo bagera kuri miliyoni bakaba bagapfa bakiri munsi y’imyaka itanu.
Madamu Jeannette Kagame na Sylvia Ondimba Bongo bagarutse ku nzira igoranye abapfakazi banyuramo nyuma yo gupfusha abagabo babo aho bagize bati “Iyo bamaze kubura abo bashakanye bahabwa akato, bagahohoterwa nyamara ari bo shingiro ryo kongera kubaka ibihugu n’iterambere ryose. Ni inshingano zacu kubarinda no kubafasha kugaragaza ubushobozi bwabo.” Nkuko ikinyamakuru Jeuneafrique cyabyanditse.
Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we banaboneyeho umwanya wo kuganira n’abagore bafite imyanya y’ubuyobozi mu mashyaka ya politiki n’ibigo by’imari bitandukanye maze barebera hamwe iterambere abagore bo muri Gabon bamaze kugeraho.
Mu mujyi mukuru Libreville kandi kuri uyu munsi ngo hagaragaraga abakorerabushake bagendaga bakangurira abantu kubahiriza uburenganzira bw’abapfakazi.
Uru ruzinduko rwa Madamu Jeannette Kagame rwari rukubiyemo no gusura ishuri mpuzamahanga rya ‘Ruban Vert’, ryashinzwe na Sylvia Ondimba Bongo mu mwaka wa 2013 rigamije kwigisha no gutegura abayobozi beza b’ejo hazaza.
Igitekerezo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abapfakazi cyatanzwe na Leta ya Gabon, kiza gushyirwa mu myanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi.

Madamu Jeannette Kagame na Sylvia Bongo, Minisitiri Dr. Diane Gashumba, bari kumwe n’abakozi bo muri Sylvia Ondimba Bongo Fondation.

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’uhagarariye ishyirahamwe ry’abapfakazi muri Gabonhttp://makuruki.rw/Politiki/article/Madamu-Jeannette-Kagame-yizihirije-umunsi-mpuzamahanga-w-abapfakazi-muri-Gabon
Previous
Next Post »