Kwambara utwenda tw’imbere gusa byamuritswe nk’imideli igezweho muri Kigali Fashion Week-AMAFOTO
Ku nshuro ya gatandatu mu Rwanda habereye
imurikamideli rya Kigali Fashion Week,igikorwa ubona ko kimaze gutera
imbere bijyanye n'uburyo kiba giteguyemo. Muri ibi birori byo kumurika
imideli kwambara imyenda y’imbere gusa cyangwa imyenda yo kogana mu mazi
byamuritswe nk’imideli igezweho.
Akenshi iyo havuzwe iyi myambarire usanga abantu batabivugaho rumwe dore ko hari abahamya ko ari uburenganzira bw’umuntu kwambara uko ashatse, abandi bagahamya ko ntakwiyubaha no kwiyubahisha kuba kwabayeho iyo nk’umwali w’umunyarwandakazi wambaye imyenda imugaragaza uko ateye ndetse n’amatako yose yayashyize hanze.
Benshi mu banyamidelikazi batambukaga bambaye imideli igaragaza utwenda tw'imbere cyangwa two kogana
Igitaramo cyo kumurika imideli cya Kigali Fashion Week kitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’abafana batari bake bari baje kwihera ijisho. Usibye abafana hari n’abanyamideli barenga 60 baturutse mu bihugu 12 bari bambariye gushimisha amaso y’abanyarwanda bari bakereye kwihera ijisho imideli igezweho.
Kigali Fashion Week yagaragje imyambaro nkiyi imbere y'abanyarwanda benshi bari baje kwihera ijisho
Bimwe mu bihugu byari bifite abanyamideli bitabiriye Kigali Fashion Week ni nk'abavuye mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Afurika y’Epfo, Sudani y’Amajyepfo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), u Bubiligi, u Buyapani, u Buhindi n’ahandi.
REBA ANDI MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:
Benshi mu banyamideli biganjemo abanyarwandakazi bigaragaje mu kumurika imideli
Abasore banyuranye bamuritse imideli igezweho y'abagabo
ConversionConversion EmoticonEmoticon