Bwa mbere u Rwanda rugiye kurushanwa muri MISS WORLD

Mu myaka 65 iri rushanwa rimaze ribaho, nibwo bwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa, Miss Jolly Mutesi azaruhagararira muri Miss World 2016 nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iri rushanwa.
Mutesi Jolly azahagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere ruje muri aya marushanwa
Mutesi Jolly azahagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere ruje muri aya marushanwa
Ibihugu bibiri bishya bigiye kwinjira muri iri rushanwa bwa mbere ni u Rwanda na Bangladesh.
U Rwanda ruzahagararirwa na Nyampinga warwo uriho ubu nk’uko bitangazwa n’uru rubuga, ndetse ngo uzaruhagararira yatangiye kwitegura.
Iri rushanwa rizaba mu mpera z’uyu mwaka.
Jolly Mutesi w’imyaka 19 watowe nka Miss Rwanda 2016 mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka niwe uzitabira iri rushanwa.
Mireia Lalaguna wo muri Espagne niwe uheruka kuba Miss World 2015 mu irushanwa ryabereye ahitwa Sanya mu Bushinwa.
Miss World niryo rushanwa ry’ubwiza rimaze igihe kinini kurusha andi yose abaho ku Isi. Ryatangirye mu Bwongereza mu 1951, rihangana n’andi marushanwa nk’aya yitwa Miss Universe na Miss Earth.
Uko ari atatu akaba ari amarushwa y’ubwiza avugwa cyane ku isi akagaragara henshi.
Mu myaka 65 ishize abanyafrica bane gusa nibo baryegukanye; Antigone Costanda wo mu Misiri mu 1954, Agbani Darego wo muri Nigeria mu 2001 na Rolene Strauss wo muri South Africa mu 2014.
Jolly Mutesi niwe uzahagararira u Rwanda
Jolly Mutesi niwe uzahagararira u Rwanda
Kuva yatorwa mu kwa kabiri, Miss Rwanda 2016 amaze kugaragara mu bikorwa binyuranye byo gufasha urubyiruko, gusura impubyi n’ibindi
Ishimwe Kagame Dieudonné umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda ikanakurikirana ibikorwa by’uwatowe, yabwiye Umuseke ko kuba Miss Jolly agiye kwitabira MissWorld atari ishema kuri we gusa ahubwo ari ishema ku Rwanda no ku banyarwanda bose muri rusange.
Ati “Nibwo bwa mbere mu mateka u Rwanda ruba ruhagarariwe ni igitego dutsinze. Icyo navuga ni uko dukwiye gushyira hamwe tukazamushyigikira mu buryo bwose bushoboka akaba yazitwara neza”.
Miss Rwanda Jolly Mutesi yabwiye Umuseke ko kuba ariwe wanditse amateka bwa mbere Atari ububasha bwe, ahubwo ari urukundo abanyarwanda bagiye bamwereka.
Ngo kuba azaba atwaye ibendera ry’u Rwanda bisaba gushyigikirwa n’abanyarwanda kugira ngo azaruhagararire neza.
Mutesi ati “Ubu nibwo nkeneye imbaraga z’abanyarwanda kuko njyenyine sinabyishoboza”.http://www.umuseke.rw/bwa-mbere-u-rwanda-rugiye-kurushanwa-muri-miss-world.html
Previous
Next Post »