Umuhanzi Gaby Irene Kamanzi yashimiye byimazeyo umuhanzi Ngabo Meddy Medard ko yagize uruhare mu kugira ngo amashusho y’indirimbo ye “ARANKUNDA” asohoke.
Ubwo kuwa gatanu ushize  uyu muhanzi yari ari kuri Radio Authentic 92.8,mu kiganiro cyitwa “Gospel Zone”kiba buri wa gatanu kuva ku isaha ya saa mbili z’ijoro ,yasobanuye byinshi bijyanye n’ikorwa ryariya mashusho ,cyane ko yari anategerejwe n’abatari bake.
Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi
Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi
Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu bahanzi b’abakobwa bakunzwe kandi banishimirwa na benshi muri iki gihugu bitewe n’indirimbo yagiye aririmba zinarimo iyo ngiyo yise”Arankunda”.Iyi ndirimbo rero yakozwe mu mwaka wa 2015 irakundwa cyane ariko atinda kuyikorera amashusho.Ubwo yajyaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu minsi ishize nibwo yafashe umwanzuro wo kuyakorerayo,aho yayakorerwaga n’umusore witwa Cedru,wamenyekanye mu gukora indirimbo z’amashusho  hano mu Rwanda mu mwaka wa 2012 akaza kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ari naho yakoreye aya mashusho.
Mu magambo ye,Gaby Irene Kamanzi asobanura uko amashusho yakozwe ndetse anashimira  Meddy uko yamufashije ,yagize ati:”Amashusho  y’indirimbo arankunda,ndabizi ko yari akenewe  cyane ariko Imana yaramfashije arakorwa ,ararangira ndetse anakirwa neza mu banyarwanda.Aya mashusho  yakozwe na Cedru gusa ndashima cyane umuntu witwa Ngabo Meddy Medard kuko yaramfashije cyane,niwe wajyaga aza gutwara Cedru ngo igikorwa cyihute cyangwa ngo atambeshya ntaze mu kazi”.
Umuhanzi Meddy arashimirwa cyane
Umuhanzi Meddy arashimirwa cyane
Nubwo uyu muhanzi yashimye uyu muhanzi  ariko yanashimye abandi besnhi barimo abamukoreye amajwi yayo ndetse n’abandi bose bagize icyo bamufasha  mu busanzwe ,barimo itangazamakuru ,abanyamasengesho ndetse n’abandi benshi .
Uyu muhanzi ndetse yanakomeje asobanura ibigwi byamuranze mu mateka ye y’umuziki kuva mu mwaka wa 1997.http://iyobokamana.com/index.php/2016/06/23/mu-gushimiraumuhanzikazi-gabby-irene-kamanzi-yagaragaje-umumaro-wa-meddy-mu-mashusho-yindirimbo-ye-arankunda/
Previous
Next Post »