Urutonde rw’abakobwa 10 bahatanira ikamba rya Miss St Patrick 2016-AMAFOTO

Ishuri rya St Patrick riherereye mu karere ka Kicukiro,ku nshuro ya gatatu rigiye gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga no mu muco uzasimbura Miss Kabano Sharon wambaye ikamba rya Miss St Patrick 2015.
Miss St Patrick 2016 azatorwa tariki 22 Nyakanga 2016 mu muhango uzabera mu ishuri rya St Patrick. Ni ku nshuro ya gatatu hagiye kongera gutorwa nyampinga uhiga abandi mu bwiza mu kigo St Patrick kimenyereweho imyidagaduro iri ku rwego rwo hejuru.
Urebye urutonde rw’abakobwa bitabiriye iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2016 usanga ari benshi cyane ugereranyije n’imyaka yashize. Kuri ubu ni abakobwa 10 bahatanira iri kamba mu gihe mbere babaga bagera kuri 7.
Afrifame Pictures
Miss St Patrick
Abakobwa 10 bahatanira iri kamba rya Miss St Patrick 2016 hari: Iliza Keitha, Musaniwabo Mignone, Dukundane Regine, Uwase Lazia, Gihozo Benazir, Irakoze Bella Briyana, Uwizigira Aline Sabrina, Uwase Tania, Uwimbabazi Grace na Usanase Ariella.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’umwe mu bayobozi b’iri shuri ubwo batoraga Miss St Patrick 2015, yadutangarije ko guha umwanya abana bakidagadura ari kimwe mu byo bashyira imbere bikaba kandi ngo bifasha cyane abanyeshuri babo kwiga neza kuko baba babonye umwanya wo kuruhuka.
Gira website
Ibyo birori byo gutora Miss St Patrick 2016 bizitabirwa na banyampinga batandukanye harimo:  Miss Rwanda 2015, Miss Heritage Global world, Miss Vanessa, Miss CBE 2016, Miss Popularity 2016, Miss Photogenic 2016, Miss CBE 2015, Mr Mount Kenya 2015, Miss Elegancy Rwanda 2016, Miss High School na’bandi benshi.

Miss Kundwa Doriane yatumiwe muri ibyo birori
Nkuko Gerlzy N Mahal umwe mu bategura iki gikorwa yabitangarije Inyarwanda.com abahanzi batumiwe muri ibyo birori hari Jack B, Weya, Buravan, Auddy Kelly na Gabiro n’abandi benshi bigajyemo ababyinnyi nk’amatsinda azwi nka Snipers Dance crew,Krest Dance Crew n’abandi. Biteganyijwe ko hazabera udushya twinshi nko guca kw’itapi itukura (Red Carpet) n’ibindi.
Miss St Patrick
Gerlzy N Mahal umwe mu bategura iki gikorwa
Amafoto y'abakobwa 10 bahatanira ikamba rya Miss St Patrick 2016
1.Iliza Keitha
Iliza Ketia
2. Musaniwabo Mignone
Miss St Patrick
3.Dukundane Regine
Miss St Patrick 2016
4.Uwase Lazia
Miss St Patrick
5.Gihozo Benazir
Miss St Patrick 2016
6. Irakoze Bella Briyana
Miss St Patrick 2016
7.Uwizigira Aline Sabrina
Miss St Patrick 2016
8. Uwase Tania
Miss St Patrick 2016
9. Uwimbabazi Grace
Miss St Patrick 2016
10. Usanase Ariella
Usanasehttp://inyarwanda.com/articles/show/CultureNews/urutonde-rw-abakobwa-10-bahatanira-ikamba-rya-miss-st-patric-69730.html
Previous
Next Post »