Abajura bigabije urugo rwa Kevin Hart bandurukana umutungo utabarika
Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko abajura bateye kwa Kevin Hart
kuwa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2016, icyo gihe bakibimenya bitabaje
Polisi ariko ntiyabaha ubufasha kugeza ku gicamunsi cyo kuwa Mbere.
Mu rugo rwa Kevin Hart, abajura bibyemo ibikoresho by’agaciro gusa, batwaye amasaha ahenze, ibikomo bya zahabu n’imyambaro ihenze cyo kimwe n’ibindi bikoresho bihenze yari atunze mu rugo.
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 36, ntiyari mu rugo igihe abajura
bamuteraga. Polisi yabwiye TMZ ko abajura binjiye mu rugo bamennye urugi
rw’inyuma ahadakunze kunyurwa n’abinjira mu rugo kwa Hart. Polisi
iracyakora iperereza igendeye ku bimenyetso bya camera zicunga umutekano
muri uru rugo.
Kevin Hart atuye i Los Angeless, muri iyi nzu abana na fiancée we witwa Eniko Parish, n’abana babo babiri Heaven [w’imyaka 11] na Hendrix [w’imyaka 9].
Mu rugo rwa Kevin Hart, abajura bibyemo ibikoresho by’agaciro gusa, batwaye amasaha ahenze, ibikomo bya zahabu n’imyambaro ihenze cyo kimwe n’ibindi bikoresho bihenze yari atunze mu rugo.
Kevin Hart aherutse kwibwa ibifite agaciro k'ibihumbi 500 by'amadolari
Kevin Hart atuye i Los Angeless, muri iyi nzu abana na fiancée we witwa Eniko Parish, n’abana babo babiri Heaven [w’imyaka 11] na Hendrix [w’imyaka 9].
Urugo rwa Kevin Hart
ConversionConversion EmoticonEmoticon