Impinduka mu bukwe bwa Knowless na Clement
 

Loading...
Butera Knowless n’umukunzi we Producer Clement bari mu myiteguro yo kurushinga bakabana nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka itanu ishize bakundana mu buryo buteruye.
Kuwa 26 Gicurasi 2016, Producer Clement yahuje inshuti ze n’umuryango yambika Knowless impete y’urukundo [fiançailles] ndetse abamenyesha ko ari ikimenyetso ndakuka cyerekana ko bazarushinga.
Icyo gihe byatangajwe ko buzataha muri Kanama 2016 gusa kugeza Knowless yabwiye IGIHE ko ubukwe butazabera igihe cyatangajwe mu binyamakuru ndetse avuga ko atakwerura igihe azarushingira kuko hari imirimo myinshi atarasoza.
Ati “Ubukwe turi kubutegura kandi buzaba gusa navuga ko harimo impinduka zituma ntahita ntangaza itariki nzarushingiraho. Ikindi ni uko hari imyiteguro ndi kubanza gukora neza, hari ibikijya ku murongo ari nayo mpamvu navuga ko harimo impinduka.”
Nubwo Knowless avuga ko itariki y’ubukwe itaramenyekana, IGIHE ifite amakuru yizewe yemeza ko ubukwe bwe na Clement buzataha muri Kanama 2016 ndetse ngo batanze impapuro z’ubutumire mu ibanga ku bantu bake bagomba kuzabutaha.
Yanavuze ko ubukwe bwe ari “ubuzima bwe bwite, abantu bose ntabwo bemerewe kubutaha", benshi bashobora kuzatungurwa no kudahabwa ubutumire ku buryo abazamenya ko bwatashye ari mbarwa.
Ati “Nkeka ko umuntu witabira ubukwe ari uwatumiwe, ntabwo wapfa kujya ahantu utatumiwe. Abagenewe izo mpapuro bazabimenya…”
Hari amakuru avuga ko ubukwe bwa Knowless na Clement buzabera muri GoldenTulip i Nyamata ari naho abageni bazatura. Knowless yavuze ko hari byinshi agishyira ku murongo mu bukwe bwe ku buryo atahita yemeza aho buzabera.
Ati “Nyine biravugwa, urumva ko bivugwa. Abantu nibategereze tuzababwira, icyo navuga ni uko ubukwe buzataha bitarenze uyu mwaka.”
Knowless uteganya kurushinga mu gihe cya vuba, yavuze ko agifite ibikorwa byinshi ateganya gukora mu muziki kandi ngo nta kizamubangamira. Afite igitaramo azitabira mu Mujyi wa Kampala muri Nzeri ndetse no muri Nyakanga 2016 afite ibitaramo bibiri bikomeye azakora amurika album ya Kane.
Igitaramo cyagombaga kuzaba kuwa 9 Nyakanga 2016 cyimuriwe ku itariki itazwi kubera inama ikomeye izahuza Abakuru b’ibihugu i Kigali. Knowless yavuze ko igitaramo yateguye gukorera ku ivuko mu Ruhango, kizaba kuwa 20 Nyakanga 2016.
Ati “Icyo mu Ruhango cyo turi kugitegura neza, mbere y’uko ubukwe buba nzajya kuhakorera igitaramo. Nateganyije kuzaririmbira abafana bagera ku bihumbi cumin a bitanu, urumva ko gisaba imbaraga n’imyiteguro ihagije.”
Ubukwe bwa Knowless na Clement bushobora kuzaba mu ibanga
Knowless na Clement ni abakunzi b’igihe kirekire bakundanye bacenga inshuti zabo, bakihisha cyane amaso y’itangazamakuru ngo batavumburwa ko bari mu rukundo. Amacenga no kujijisha bya hato na hato, kuterura ngo hamenyekane mu by’ukuri uko byifashe nibyo byaranze urukundo rwabo kuva muri 2011 kugeza ubwo bimenyekanye ko bagiye kurushinga byeruye.
Knowless uvugwaho ko atwite yabigaramye!
Previous
Next Post »