Ngarukiye agiye gutaramira i Copenhagen nyuma yo gupfusha umwana
  

Umuhanga mu gucuranga inanga, Daniel Ngarukiye yatumiwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark, ni nyuma y’iminsi mike ashyinguye imfura ye yapfiriye muri Romania aho atuye.
Ngarukiye, umuhanzi w’indirimbo gakondo azafatanya na Samputu Jean Paul mu nkera y’abahizi yiswe “Rwanda Cultural Night” . Iyi nkera yateguwe na Diaspora y’u Rwanda muri Denmark, izahuza Abanyarwanda bahatuye no mu bihugu bihana imbibi.
Mu kiganiro na Ngarukiye yavuze ko bikimukomereye cyane kuko agifite ibikomere n’agahinda yasigiwe n’imfura ye Inyamibwa witabye Imana kuwa 30 Gicurasi 2016.
Yemeye kwitabira iki gitaramo kugira ngo kizamubere umwanya mwiza wo kongera gutaramana n’Abanyarwanda ndetse ahindure impumeko nyuma y’iminsi y’agahinda amazemo muri Romania.
Ati “Agahinda k’umwana wanjye ndacyagafite ndetse ntikazapfa gashize ariko impamvu nemeye kwitabira iki gitaramo nui ukudashaka guheranwa n’agahindi.”
Yongeyeho ati “Nemeye kucyirabira kugirango nongere ngere mu bakunzi banjye by’umwihariko abakunda ibihangano byanjye kugirango ngire iyindi mpumeko nziza.”
Ngarukiye Daniel agiye gukorera igitaramo muri Denmark
Igitaramo cya Daniel Ngarukiye na Samputu Jean Paul, kizabera ahitwa Romersgad mu Mujyi wa Copenhagen kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2016.http://imirasire.com/amakuru-yose/hirya-no-hino/hanze-y-u-rwanda/article/ban-ki-moon-na-arabiya-sawudite-ntibacana-uwaka
Previous
Next Post »