A.Y agiye kurongora


Umuraperi Ambwene Allen Yessayah [A.Y] na we yatangaje ko ari mu nzira zo kurushinga nyuma y’inshuti ye magara MwanaFA uherutse gukora ubukwe.
Mu cyumweru gishize nibwo umuraperi Hamis Mwinjuma ‘MwanaFA’ yarushinganye n’umukunzi we Helga bari bamaze igihe kirekire bakundana. A.Y ni umwe mu bahanzi bamwambariye cyo kimwe na Ommy Dimpoz n’abiganjemo abakora injyana ya Hip Hop.
A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981. Yatangiye umuziki mu 1996, akunzwe muri iki gihe muri Afurika y’Uburasirazuba mu ndirimbo iri guca ibintu “Zigo Remix” yakoranye na Diamond Platnumz.
Uyu muraperi udakunze kuvuga byeruye ku buzima bwe n’urukundo, yeruye ko na we agiye gutera ikirenge mu cya MwanaFA ndetse yemereye Global Publishers ko yiteguye kurushinga nubwo atavuze izina ry’umukunzi we.
Yagize ati “Nishimiye cyane kuba inshuti yanjye yarashinze urugo. Nemera ko FA yafunguye paji nshya mu buzima bwe kuba abanye na mugenzi we. Nanjye ndi mu nzira Imana nibishaka.”
Ubwo aheruka kuza mu Rwanda, A.Y yabwiye IGIHE ko nta mukunzi afite ndetse ngo nta n’uramubeshyera ko yamuteye inda.
A.Y yari yambariye MwanaFA
Yagize ati “Nta ngira , nta n’urambeshyera ngo namuteye inda. Ni yo mpamvu mba naje mu Rwanda kureba abakobwa beza, mba naje mu Rwanda iwabo wa mama ngo nkurikirane inkomoko yacu.”
A.Y ni mubyara w’umuhanzi Alpha Rwirangira, nyina ni Umunyarwandakazi gusa se ni Umunyatanzania w’ahitwa Mtwara.
MwanaFA aherutse kurushinga
Previous
Next Post »