Jeannette Kagame yakiriwe i Libreville na mugenzi we Sylvia Ondimba
Mme Jeannette Kagame ku kibuga cy’indege i Libreville yakiriwe na Mme Sylvia Ondimba(ibumoso)
Uyu munsi mpuzamahanga w’umupfakazi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu kwa 12/2010, kuri iyi nshuro ya gatandatu urizihirizwa muri Gabon yo yabisabye aho ifite umwanya mu nama y’umutekano ya UN.
Mme Jeannette Kagame akaba ari mu batumiwe kuzatanga ikiganiro kuri uyu munsi.
Muri uru ruzinduko rwe muri Gabon Mme Jeannette Kagame azasura ishuri ryitwa “Ecole internationale Ruban Vert” rya Mme Sylvia Ondimba. Iri shuri muri Gabon ngo ni ikitegererezo mu burezi.
Aba bagore b’abakuru b’igihugu bazasura ahitwa “rond point Nzeng-Ayong” baganire n’abagore ku bibazo bigendanye no gupfakara nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Alibreville.
Mme Jeannette Kagame azwi mu bikorwa bigamije guteza imbere abagore n’abana b’abakobwa cyane cyane bahabwa amahirwe yo kwiga, gupfasha abarokotse Jenoside batishoboye no kwita ku mpfubyi.
Mme Jeannette Kagame yakiriwe na mugenzi we Sylvia
ConversionConversion EmoticonEmoticon