Serge Iyamuremye asanga ntakibazo cyo gusohokana umukunzi we mukabari

Mu minsi ishize serge Iyamuremye umuhanzi uzwi mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, aherutse kugaragara mu kabari kamwe kabarizwa mu gace ka Kibagabaga yasohokanye n’umukunzi we usanzwe yibera muri Amerika. Bari basohokanye mu gitaramo cya Industry Night uyu musore yari yatumiwemo.
serge
Serge Iyamuremye n'umukunzi we Sandra, mu kabari bari basohokeyemo byari ibyishimo kuri aba bombi

Nyuma yo kubafata amafoto umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegereye Serge Iyamuremye amubaza niba koko umukobwa bari kumwe ariwe bakundana, mu ijwi rituje Serge yahise yemerera umunyamakuru wacu ko koko uwo mukobwa witwa Sandra bakundana.
Nyuma uyu muhanzi yadutangarije ko mu byukuri kujya mu kabari nta gikuba cyacitse ndetse ko nta n'ikibazo we abibonamo mu gihe nta kibi agiye kuhakora,ati”
Ikikujyanye mu kabari nicyo kibi ni nk'uko wabona nta gishya mbona cyo kwitabira igitaramo cyabereye mu kabari. Ikibi ni uko naba naje gusinda cyangwa kugira ibindi bibi nkora naho kuza nkinywera Fanta nkirebera ibyo bantumiyemo ndibaza nta kibazo kibirimo.
Serge uri mu Rwanda kubera ko ari mu kiruhuko dore ko yiga muri Afurika y’epfo, atangaza ko amata yabyaye amavuta ubwo yahahuriraga n’umukobwa bakundana nawe waje mu Rwanda mu kiruhuko dore ko we wiga  muri Amerika.
Ku bijyanye na muzika ye Serge yatangarije Inyarwanda.com ko muri iyi minsi ari mu kiruhuko aho ari gukora cyane kuburyo mu minsi ya vuba abantu batangira kubona ibihangano bye ku bwinshi kandi byuzuye ubuhanga aho uyu musore yizeye ko bizanyura abakunzi ba muzika ye.http://inyarwanda.com/articles/show/GospelNews/serge-iyamuremye-yagaragaye-bwa-mbere-yasohokeye-mu-kabari-a-69204.html

Previous
Next Post »