Queen Cha yateguye umunsi mukuru wahuje ibyamamare urangira nta muntu uvuze ijambo-Amafoto

Kuri uyu wa 11 Kamena 2016 umuhanzikazi Queen Cha yateguye umunsi mukuru yizihizaho igihe yavukiye hagaragaramo abantu batandukanye bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda n’inshuti bwite z’uyu muhanzikazi. Ibyo birori byaranzwe n'akanyamuneza n’umunezero ku babyitabiriye, gusa birangira nta jambo rivugiwe aho.
Benshi mu batumiwe muri ibi birori bagiye bamenyeshwa ko bagiye kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko wa Queen Cha nyamara uko abantu bageraga ahabereye ibi birori niko bakirwaga n'abari bashinzwe kubakira, ibiganiro mu matsinda bigenda bihabwa umwanya. Uko ibiganiro byo mu matsinda byahabwaga umwanya ni nako abakirwaga banyurwaga ndetse umunsi uko ukura bamwe bakinyakura bagataha.
queen ChaHano Dennis uzwi mu ma filime ya hano mu Rwanda yari ahuye na Nina ubona ko bari bakumburanye

queen ChaByari ibirori byiganjemo icyo kunywa  aha abantu baganiraga bica n'icyaka
queen Cha
Nyuma yuko abantu benshi batashye ibirori byaje kurangira nta muntu uvuze ijambo ndetse na Queen Cha ubwe ntiyafata umwanya ngo atangaze icyatumye atumira abantu mu ruhame usibye ubutumwa yahaye buri umwe. Aganira na Inyarwanda.com Queen Cha we yahamije ko buri wese yatumiwe akamenyeshwa ko azaza gusangira ibyishimo n’uyu muhanzikazi bakishimira umunsi mukuru we w’amavuko rero ko ntaho byari guhurira n’amagambo.

queen ChaInshuti za hafi na Queen Cha zari zagerageje kwitabira ku bwinshi
queen Chaqueen ChaDj wavangaga imiziki
Asobanura impamvu atigeze yishimira gukora ibi birori ku munsi nyirizina avukiraho ahubwo akarenzaho icyumweru cyose Queen Cha yahamije ko hari igihe umuntu aba ahuze ntibimushobokere gukora ibyo yifuza byose, gusa ashimira Imana ko nubwo yabashije kubikora kandi kubwe bikaba byagenze neza. Usibye gusobanura aka kantu Queen Cha kandi yashimiye abitabiriye ubutumire bwe.
queen ChaQueen cha
queen ChaQueen Cha na Platini( uyu wambaye umupira mu ijosi) wo mu itsinda rya Dream Boyz
queen ChaQueen Cha na Dennis uzwi muri filime nyarwanda
queen ChaQueen cha na Safi Madiba
queen ChaQueen Cha ari hamwe na Charly na Nina
queen ChaQueen Cha n'umuhanzikazi Asinah
Muri ibi birori hagaragaye bamwe mu bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda barimo Safi wo muri Urban boyz, Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz, Charly na Nina, Dennis umukinnyi wa filime nyarwanda,hari kandi umuhanzikazi Asinah n’abandi benshi batandukanye.
 http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/queen-cha-yateguye-umunsi-mukuru-urangira-nta-muntu-uvuze-ij-69456.html
Previous
Next Post »