Gaby yatunguwe n’inshuti ze, arishima, ararira, agira icyo avuga ku mukunzi we-AMAFOTO

Kuri uyu wa 12 Kamena nibwo umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi yizihije isabukuru y’amavuko aho asubiza amaso inyuma kuva avutse kugeza uyu munsi bikamutera gushima Imana no kuyiragiza kugira ngo izamushoboze mu biri imbere.
Kuri uyu munsi w’amavuko ye, Gaby Irene Kamanzi yatunguwe bikomeye na bamwe mu nshuti ze bakorana mu murimo w’ivugabutumwa bwiza (Gospel) bifatanya nawe mu munsi mukuru we. Ibyo byamuteye kwishima cyane kugeza aho bimurenze agira ibyishimo bivanze n’amarira.

Gaby Irene Kamanzi
Rev Kayumba yatewe ubwoba n'amakenga na siripurize bagiye gukorera Gaby Kamanzi
Ni kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena, ahagana saa Saba z’amanywa, ubwo Gaby Kamanzi yari yatumiwe mu kiganiro The Power of Praise gitambuka kuri Royal Tv, ni uko izo nshuti ze nyuma yo kubitegurana n’abakora icyo kiganiro aribo Dj Spin, Juliette na Ronnie, zimusangayo mu ibanga rikomeye zinjira mu kiganiro, Gaby atungurwa atyo ibyishimo biramurenga, ararira.

Gaby Irene Kamanzi
Gaby Irene Kamanzi
Kavutse na Musoni Benjamin bari babaye abanyamakuru, umwe yoherezaga amashusho undi inyandiko
Abo bantu b’inshuti za Gaby, umubare munini ni uwo mu itsinda All Gospel Today ryo Gaby Kamanzi nawe abarizwamo. Bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa harimo Aline Gahongayire, Kavutse Olivier, Rev Kayumba Fraterne, Janvier Muhoza, Alice Tony, Luc Buntu, Justin Belis, Cubaka, Precious Nina Mugwiza, Elsa Muhayimana, Vainqueur Calvin, Musoni Benjamin, MD, Ronnie, Juliette n’abandi.
Gaby Irene Kamanzi
Gaby yatunguwe cyane no kubona abantu benshi azi bamusanze mu kiganiro bakinjira baririmba
Gaby Irene Kamanzi
Ibyishimo byamurenze
Gaby Irene Kamanzi
Gaby wagaragaje amarira menshi mu maso kubera ibyishimo, hano yarimo kuzimya buji
Gaby Irene Kamanzi
Gaby Irene Kamanzi
Hano yarimo gukata keke'Cake'
Gaby Irene Kamanzi

Gaby Irene Kamanzi
Bafatanyije kuririmba indirimbo ye 'Arankunda'
Byari ibyishimo bidasanzwe muri icyo kiganiro yaba ku ruhande rwa Gaby Kamanzi ndetse no kuri izo nshuti ze dore ko bafatanyije kuririmba indirimbo ye 'Arankunda'. Gaby Kamanzi yashimiye cyane abo bagenzi be bamweretse urukundo, abakangurira gukunda Imana kurushaho, bakajya bitanga cyane ku murimo w’Imana kabone nubwo baba babayeho mu buzima bubi, ariko ko Imana bakorera igihe kimwe izabasubiza ikabakorera byinshi byiza batigeze batekereza.
Gaby Kamanzi yagize icyo avuga ku mukunzi we
Ingabire Gaby Irene Kamanzi ukunze kwitwa n'abakunzi be 'Miss Gospel' na 'Queen of Gospel', ajya kuvuga ku mukunzi we nabwo akamuvugaho mu buryo buzimije, byaturutse ku ijambo rya Aline Gahongayire, ubwo yahaga Gaby Kamanzi igisate kinini cy'umutsima(Cake), akamubwira ko impamvu amuhaye igisate kinini ari uko nta mukunzi yari yabereka kuko iyo aza kuba ahari cyangwa yaramuberetse ngo bari gusangira uwo mutsima yamuhaye.
Aline Gahongayire
Gahongayire ati 'Gaby iki gisate ukirye cyose kuko nta muntu uratwereka'
Aline Gahongayire akiri kuvuga iryo jambo, Gaby Kamanzi yabaye nk’umuciye mu ijambo, atangaza ko umukunzi we ari hafi cyane, yongeraho ko amwizeye mu izina rya Yesu. Ibyo akaba yabivuze ubona akomeje ndetse afite icyizere cyinshi nk’aho kwerekana umukunzi we byaba biri hafi.
Gaby Kamanzi yagize ati ‘Umuntu(umukunzi wanjye) ari hafi ni vuba,ndamwizeye mu izina rya Yesu’. Ibi birahura n’amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Gaby afite umukunzi bafitanye gahunda yo kuzarushingana bitari kera gusa Gaby akaba atari yamutangaza. Gaby Kamanzi atangaje ibi nyuma yaho benshi bafite amatsimo yo nkumenya umukunzi we ndetse hari n'abafite ayo kuzataha ububwe bwe.
Gaby Irene Kamanzi
Janvier Muhoza(wegereye Gahongayire) na MD, banejejwe cyane n'uko Gaby yasubije ku by'umukunzi we
Gaby Irene Kamanzi
Gaby arya kuri 'cake' , Rev Kayumva afite amatsiko yo kureba uko ayirya yose  kandi wenyine
Kavutse Olivier
Afrifame Pictures (reba uri mu ruziga rw'umutuku)nayo yari muri ibi birori
Gaby Irene Kamanzi
Umuhanzikazi Alice Tonny ati 'Iyi foto ngomba kuyisigarana'
Gaby Irene Kamanzi
Gaby Kamanzi asuhuzanya na Kavutse Olivier ukubutse muri Canada
Bafashe amafoto
Bafashe amafoto y'urwibutso bakoresheje amaterefone yabo
Gaby Irene Kamanzi
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa mu ifoto y'urwibutso
Gaby Irene Kamanzi
Hano basezeraga ku bakunzi ba Royal Tv
Gaby Irene Kamanzi
Gahongayire hamwe n'umuraperi MD http://inyarwanda.com/articles/show/GospelNews/gaby-yatunguwe-n-inshuti-ze-arishima-ararira-agira-icyo-avug-69455.html
Previous
Next Post »