Backstreet Boys yakanyujijeho hambere igiye gusohora album nshya


Itsinda ry’abaririmbyi bubatse amateka mu myaka 20 ishize, Backstreet Boys bagiye kongera kwigaragaza bundi bushya mu muziki bashyire hanze album nshya y’indirimbo bahamya ko zizatuma bongera kwigarurira Isi.
Backstreet Boys yashingiwe muri Orlando, Florida mu mwaka wa 1993. Mu gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe mu gihe cyayo yaririmbagamo abahanzi batanu A. J. McLean, Howie D., Nick Carter, Kevin Richardson na Brian Littrell ndetse kugeza ubu bari kumwe.
Abakunze umuziki wa Backstreet Boys bubuka byoroshye indirimbo zirimo As Long as You Love Me, Show Me the Meaning of Being Lonely, Everybody, I’ll Never Break Your Heart, Incomplete , The Call, I Want It That Way , Drowning n’izindi.
Mu 1996, Backstreet Boys yasohoye album yakunzwe cyane yitwa "Backstreet’s Back”, bakurikijeho izindi zirimo "Millennium," "Black & Blue," "Never Gone," "Unbreakable" na "This Is Us".
Nyuma y’imyaka irenga icumi basa n’abagabanyije umurego mu muziki wabo, batangaje ko bagiye kongera kugarukana ingufu ndetse bamaze iminsi bakora ibitaramo bito banaririmbye mu birori byo gutora Miss USA 2016 banaririmbiye mu biganiro by’umuziki bitandukanye ku mateleviziyo.
CNN itangaza ko mu ntangiriro z’iki cyumweru bakoranye indirimbo n’itsinda rikomeye rya Florida Georgia Line[Brian Kelley na Tyler Hubbard]. Babinyujije kuri Instagram batangaje ko bagiye gushyira hanze album nshya, ndetse n’iyo bakoranye na Florida Georgia Line ni imwe mu zizayigaragaraho.
Nick Carter, umwe mu bagize Backstreet Boys yanditse agira ati “Turi no gukora kuri album nshya ya Backstreet, mwitegure rero!!”
Iri tsinda rinateganya guhita rikora ibitaramo bizenguruka Isi mu kumenyekanisha album nshya riri gutegura no kongera kwiyerekana abakunzi baryo.
Previous
Next Post »