Ndikumana Katauti yagaragaye mu byishimo bikomeye n’umunyamakurukazi wa Contact Fm- Amafoto


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba Kapiteni wayoboye bagenzi be mu ikipe ya Rayon sports Ndikumana Hamad Katauti nyuma y’igihe atari mu gihugu yagiye kugaragara, aboneka ari mu byishimo bikomeye n’umunyamakurukazi wa Contact fm.
Uyu mukinnyi wari umaze igihe ari mu gihugu cya Tanzania aho yakurikirana amasomo k ubijyanye n’ubutoza yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kamena 2016 nk'uko amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya abivuga. Ubwo yagaragaraga mu ruhame yari ari mu byishimo bikomeye n’umunyamakurukazi wa Contact fm ya hano mu Rwanda kumunsi mukuru w’amavuko y’uyu munyamakurukazi.
alineAline yageze ahabereye ibirori aherekejwe n'umunyamakurukazi w'inshuti ye Clarisse

alineAbantu banyuranye bari bitabiriye ibi birori
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Kamena 2016 nibwo Aline umunyamakurukazi wa Contact Fm yari yizihije isabukuru y’amavuko, muri ibi birori Aline yateguriwe n’inshuti ye, yatunguwe n’inshuti ze zimwizihiriza uyu munsi mukuru we w’amavuko. Uyu mukobwa w’umunyamakurukazi ubwo yageraga ahabereye uyu munsi mukuru byatunguye abantu kuko yaje aherekejwe na Ndikumana Hamad Katauti.
alineByari ibyishimo kuri  Katauti na Aline kuri uyu munsi

alineHano Aline na Katuti bifotozanyaga na Clarisse inshuti ya Aline
Bakihagera abari aho bahise batangira ibirori byabo gusa ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yageragezaga gukurikirana  umubano wa Katauti na Aline byagaragaraga ko harimo akantu gusa ubwo aba bombi baganiraga n’umunyamakuru wacu bamuhakaniye ko nta rukundo rudasanzwe ruri hagati yabo.
Aba bombi bahamyaga ko ari inshuti zisanzwe, baziranye mu buzima busanzwe ko nta rukundo rurimo. Babajijwe ukuntu bazanye mu rwenya rwinshi bavugaga ko ari kimwe nuko bazanye n’uwitwa Clarisse umunyamakuru w’inshuti ya Aline nawe bazanye dore ko bari batatu igihe bageraga ahabereye ibirori.
alineLil  G yari yitabiriye ibi birori
alineMuyoboke Alex umujyanama wa Charly na Nina nawe yari mu bitabiriye ibi birori
alineAbanyamakuru bakorana na Aline kuri Contact Fm bafatanye ifoto na Aline arikumwe na Katauti
Usibye Katauti wagaragaye ahabereye ibi birori, hagaragaye kandi Lil G, Muyoboke Alex umujyanama w’abahanzikazi Charly na Nina kimwe na benshi mu banyamakuru ba hano mu Rwanda.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/ndikumana-katauti-hamad-yagaragaye-mu-byishimo-bikomeye-n-um-69401.html
Previous
Next Post »