Ibintu Alpha Rwirangira akumbuye kurusha ibindi
1. Abana be
Alpha Rwirangira yatangarije izubarirashe.rw ko ajya akumbura abana bo mu itsinda rye rya “Alpha Band with Families” ku buryo umuntu wese atapfa kubyumva ati “natangiye iriya show kubera abana n’imiryango yabo rero njya mbakumbura cyane”.
2. Inshuti ze
Alpha Rwirangira avuga ko akumbuye inshuti ze, ariko yirinze kugira uwo atangaza amazina ye kugira ngo hatagira uwumva atiyumvishije bikamubabaza ati “Mfite inshuti nyinshi cyane ku buryo ntazirondora ngo nzirangize gusa aho ziri zumve ko nzikumbuye cyane.” Alpha na none avuga ko akumbuye abakunzi b’ibihangano bye
4. Kigali
Alpha avuga ko akumbuye umurwa wa Kigali ku buryo kubisobanura bigoye ati “Nkumbuye Kigali muri rusange ku buryo no kubisonabura biba byananiye.”
4. Umuryango we
Avuga ko akumbuye umuryango we cyane harimo Papa we na mama we.
Abajijwe impamvu atakigaragara muri muzika cyane nka bagenzi be yasubije ati “kuba ntakigaragara byo ndabizi, ariko sinabihagaritse kuko muzika ni ikintu ntashobora kureka, gusa mfite gahunda yo gutangira icyicyiro cya gatatu cya Kaminuza ni yo mpamvu nsa nk’umuntu ucecetse .”
Akomeza agira ati “Kureka muzika kuri njyewe ni nko kuvuga ngo wabaho umutima udatera.”
Rwirangira yirinze gutangaza ibyo ahugiyemo, ariko avuga ko mu minsi ya vuba azabitangaza ati “abakunzi banjye bangaye gutinda ariko ntibangaye guhera.”
Rwirangira yaherukaga gushyira hanze indirimbo ebyiri arizo: Birakaze na Amashimwe.
ConversionConversion EmoticonEmoticon