Knowless ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bikomeye muri Nigeria
Mu myaka icumi ishize abategura ibi bihembo bibandaga ku bahanzi baba barakoze neza muri Nigeria bagahabwa ibihembo uko umwaka utashye. Ababitegura batangaje ko bongereyemo ibyiciro bishya birimo abahanzi bo mu bindi bihugu muri Afurika mu guha ingufu no guteza imbere umuziki w’umugabane wose.
Mu byiciro byongerewemo nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ibi bihembo, harimo African Male Artist na African Female Artist ari nacyo Knowless Butera arimo.
Knowless witegura ubukwe na Producer Clement, ari mu cyiciro kimwe n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Vannessa Mdee (Tanzania), Efya (Ghana), Lira (Afurika y’Epfo), MZ Vee (Ghana), Sheebah (UG), Adiouza (Senegal) na Victoria Kimani (Kenya).
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 11, uyu mwaka bizatangwa kuwa 4 Nzeri 2016 mu birori bikomeye bizabera i New York City.http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/butera-knowless/amakuru/article/knowless-ku-rutonde-rw-abahanzi-bahataniye-ibihembo-bikomeye-muri-nigeria
ConversionConversion EmoticonEmoticon