Gasabo:Umukecuru ubana mu nzu n’ihene zisaga 10 aratabaza



Umukecuru witwa Twagiramaliya Jeanne ubana n’ihene 11 mu nzu hamwe n’abana be babiri aratabaza ko umunuko w’amaganga n’amahurunguru, imbeho y’igicuku ndetse n’imvura bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uyu muryango.
Twagiramaliya w’imyaka 54 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo.
Iyo uri imbere mu nzu ushobora kugira ngo uri hanze, inzu ni ikirangarizwa.
Aganira na TV1, yavuze ko amaze imyaka igera kuri itanu aba mu buzima yise ubw’agahinda aterwa no gusonzera mu nzu yahindutse ikiraro kubera ubukene ndetse ngo umwe mu bana be yavuye mu ishuri kubera ubukene.
Uyu mukecuru avuga ko yagerageje gutakambira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bukamubwira ko akwiye kubanza kugurisha izi hene we yita ko yaragijwe izindi zikaba ari inkunga umwana we yahawe n’umushinga.
Yagize ati “Umuyobozi w’umudugudu yarambwiye ngo mbere yo kubaka iyi nzu nzabanze nsohore izi hene nzijugunye ngo nimara kuzijugunya bazazana umuganda banyubakire.”
Nk’uko akomeza abivuga ngo muri izi hene harimo inkunga yahawe umwana we. Ati “Mbwira ukuntu wagurisha inkunga y’umwana kugira ngo wubake, ese ubundi izi hene uzigurishije havamo amafaranga yubatse inzu?”
Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kanyinya bumaze kubona imvura yaguye mu kwezi kwa Gicurasi imusenyeye, ngo bwamushingiye ibiti biza bisanga isakaro yari yarahawe, umusanzu utaragize icyo uhindura.
Twagiramariya ahora yiteguye ko inzu yamugwaho
Ati “Mbwira kubaho udakinga inzu. Imvura iherutse kugwa yaraguye abana b’ihene barapfa kubera imbeho.”
Si Twagiramariya n’umuryango we gusa bahangayikishijwe n’iyi mibereho kuko ngo banabereye imbogamizi abaturanyi, bashinja ubuyobozi kurangarana iki kibazo, bakanenga icyifuzo cy’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi busaba uyu mukecuru kugurisha izi hene mbere yo kubakirwa.
Niragire Theophile uyobora Umurenge wa Gisozi, avuga ko atigeze yakira ikibazo cy’uyu muturage, icyakora ngo amakuru agifiteho ni uko amakimbirane hagati y’uyu mukecuru n’uwahoze ari umugabo we ari kimwe mu byatumye iyi nzu idasanwa.
Ariko kandi ntiyemera ko ihene zirarana na Twagiramariya ari izo yaragijwe, anavuga ko ubuyobozi bwashinze ibiti bukanatanga amabati yo gusakara hari ibyo bwirengagije.
Yagize ati “Bagerageje kubikemura ku rwego rwabo, ariko hari ibyo batakemuye neza bagombaga kugisha inama tukababwira uko babyitwaramo. Ibyo kuragizwa byo ntitwanabyemeza kuko amakuru dufite avuga ko ziriya hene ari ize. Kuba ufite ihene zingana kuriya mu nzu ntiwakabaye uvuga ko atishoboye.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mukecuru niba adashoboye kubona ahandi yakororera izi hene, asabwa kuzigurisha agakora ibijyanye naho atuye kuko muri Gisozi bitamworohera kubona aho aziragira.
Niragiye yakomeje avuga ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ikibazo cy’izi hene kizaba cyabonewe igisubizo.
Twagiramaliya yasabwe kugurisha ihene ze ngo ubuyobozi bubone kumwubakira
Ibikoresho, imyambaro n'ibindi ubisanga aho ihene zirara
Previous
Next Post »