Top Tower Hotel yafunzwe by’agateganyo n’Umujyi wa Kigali

Top Tower Hotel iherereye inyuma ya KBC mu Mujyi wa Kigali, ahateganye na University of Kigali ishami rya Kacyiru (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Umujyi wa Kigali wafunze by’agateganyo imirimo ya Hotel Top Tower, iherereye mu Karere ka Gasabo.
Nubwo iyi hoteli iri mu zikomeye zimaze igihe kirekire zikorera mu Mujyi wa Kigali, impamvu y’ifungwa ryayo ifitanye isano n’imyubakire.
Ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, Sibomana Martin, yabwiye Izubarirashe.rw mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Kamena 2016, ko iyi hoteli iri gukorerwaho igenzura ry’ubukomere.
Yagize ati “Ubusanzwe inyubako zihuriramo abantu benshi, iyo zimaze kubakwa Umujyi wa Kigali ugenzura ubukomere bwazo, ugatanga icyemezo.”
Yakomeja agaragaza ko Top Tower Hotel, icyo cyemezo giteganywa ntacyo yagiraga. Byongeye no mu mwaka ushize, kuwa 28/7/2015 ngo Umujyi wa Kigali wayandikiye ibaruwa ubasaba guhagarika imirimo, hagakorwa igenzura.
Ati “Twari twarabandikiye, twakomeje kubabwira, ni ukugira turengere ubuzima bw’abantu benshi bakoresha iriya hoteli.”
Nubwo ngo yandikiwe kera ntiyabikoze, ari bwo Umujyi wa Kigali kuwa 14 Kamena 2016 bongeye kwandikirwa. Kuva kuri uyu wa Mbere, imirimo ikaba yahagaze.
Top Tower Hotel yafunze imiryango kugeza igihe igenzura ry'ubukomere bwayo rizarangirira (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Top Tower Hotel yafunze imiryango kugeza igihe igenzura ry’ubukomere bwayo rizarangirira (Ifoto/Ngendahimana Samuel)
Umujyi wa Kigali watangaje ko ubukomere bwa Hotel Top Tower buzagenzurwa n’ikigo cya St Joseph Engineering Company.
Ubwo umunyamakuru w’Izubarirashe.rw yageraga kuri iyi hoteli, yasanze imirimo yayo yahagaze, n’inama zari zari zihateganyijwe kuhakorera zimuriwe ahandi. Na bamwe bagendaga bahagera batazi ko yafunzwe bakarangirwa aho inama yimuriwe.
Kugeza inkuru itangazwa, bamwe mu bakozi bayo twavuganye bo bavugaga ko batazi impamvu y’ifungwa ry’ayo, ariko twari tutarabona umuyobozi wayo ngo agire icyo avuga kuri iri fungirwa nyamara yari imaze igihe kinini ikora.
Umujyi wa Kigali uvuga ko byatinda cyangwa byatebuka, izongera gukora ari uko igenzura ry’ubukomere iyi nyubako Engineering Company igaragaje ko nta kibazo ku mutekano w’abayikoresha.
Ugeze kuri iyi hotel iherereye iruhande rwa KBC hafi y’inyubako nshya ya Kigali Convention Center, yakirwa n’icyapa kigaragaza ko itari gukora, byanditse mu cyongereza ngo “Out of service”http://izubarirashe.rw/2016/06/top-tower-hotel-yafunzwe-byagateganyo-numujyi-wa-kigali/

Previous
Next Post »