Umuhanzi Fille yaje kuririmbira i Kigali
Fille azwi cyane mu Rwanda mu ndirimbo ‘Hello’ yaririmbanye na Bruce Melody.
Arateganya gutaramira abakunzi b’umuziki kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nyakanga 2016, muri People’s Club mu Murenge wa Kacyiru, mu gitaramo cyiswe ‘The Independence Party’.
Iki gitaramo kizatangira saa mbiri z’umugoroba (8pm), kizaririmbwamo na Fille, Pretty Glo wavuye muri Uganda na Jody Phibi, aho kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5000Rwf).
Aganira na izubarirashe.rw, Remmy Lubega uri mu bazanye uyu muhanzi mu Rwanda yavuze ko Fille asanzwe ari umunyarwandakazi, ko yaje kwagurira ubuhanzi bwe iwabo.
Yagize ati “ni igitaramo kigamije kwizihiza iterambere ry’abakobwa kuko kizanaririmbwamo n’abahanzi b’ababakobwa gusa, ariko kandi hazaba hanizihizwamo umunsi w’ubwigenge. Ni n’umwanya Fille yabonye wo kwiyegereza Abanyarwanda no kuhagurira impano ye kuko niho akomoka, ni Umunyarwandakazi.”
Mu kuza mu Rwanda, Fille yazanye n’umuhanzikazi witwa Pretty Glo nawe w’Umunyarwandakazi ukorera ubuhanzi bwe muri Uganda. Uyu azwi cyane mu ndirimbo ‘Nkwataako’, ‘Gwe Wankuba’ na ‘Naragutanze’ yaririmbanye na Fille n’izindi.
Pretty Glo yamaze gukorana indirimbo na Dj Pius, ndetse ateganya no gukorana indi na Hope Irakoze.
Uretse gahunda z’ibitaramo, Fille nawe arateganya gukorana indirimbo n’abahanzi b’Abanyarwanda abifashijwemo na Studio ya Nep Records ikorera i Remera.
Fille arateganya kumara icyumweru mu Rwanda.http://izubarirashe.rw/2016/06/umuhanzi-fille-yaje-kuririmbira-kigali/
ConversionConversion EmoticonEmoticon