Riderman yariye karungu kubera Asinah


Riderman yikomeye bikomeye uwahoze ari umukunzi we Asinah ku bw’amagambo yanditse mu cyumweru gishize asaba inzego zibishinzwe gukurikirana uyu muraperi kuko yamamaza ihohoterwa rikorerwa abagore.
Asinah yanditse kuri Instagram ashinja Riderman icyaha cyo gutiza umurindi ihohotera rikorerwa abagore binyuze mu mashusho y’indirimbo nshya yise ‘Get Out Of My Soul’ aherutse gusohora.
Ibi byarakaje Riderman cyane kugeza ubwo yavugiye mu itangazamakuru ku nshuro ya mbere kuva batandukana yerura ko ‘arambiwe inkuru n’amagambo Asinah amuvugaho kuko ngo bibuza amahwemo umuryango we’.
Riderman na Asinah bakundanye imyaka batandukana bitunguranye mu mwaka wa 2015. Mu myaka bamaranye bahoranaga ibineza neza ku maso, babagaho mu munezero ku bwo kugendera mu munyenga w’urukundo no guteteshanya.
Ubumwe n’urukundo rwabo, byamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ariko kugeza ubu ibyari uburyohe bw’urukundo byamaze guhinduka umuravumba kuri bombi.
Riderman avuga ko ‘atagishaka kumva umunyamakuru umuvugaho inkuru zimuhuza na Asinah’ ndetse ngo ntashaka kongera kubona ifoto ye n’uyu mukobwa mu bihe byabo bagikundana mu gihe umukobwa ‘abwira Riderman ko ntacyo yakora ngo amateka bagiranye asibangane’.
Umujinya wazamutse kuri Riderman nyuma y’iminsi itatu Asinah yanditse asaba Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango gufatira ingamba uyu muraperi kuko ashyigikiye ihohoterwa rikorerwa abagore.
Yanditse agira ati “Uyu munsi hari video y’umuhanzi nyarwanda nabonye binyereka ko hari abagikangurira abandi guhohotera umwari n’umutegarugori. Ntabwo byari bikwiye nk’abahanzi kujya dukora video scripts nka ziriya (G.O.O.M.S) ya Riderman cyane ko tuzi ko bikunze kubaho mu gihugu cyacu aho usanga abana b’abakobwa cyangwa abagore bakubitwa bikomeye n’abobita abakunzi cyangwa abagabo babo.”
Asoza agira ati “Icyitonderwa MIGEPROFE na PROFEMME bakwiye kugira icyo bakora gifatika kuri videos zimeze gutya. Murakoze!”
Riderman yabwiye Isango Star ko aho bigeze yananiwe gukomeza guceceka mu gihe Asinah akomeje kubuza amahwemo umuryango we.
Yagize ati “Mu minsi ishize yaravuze ngo njye n’umugore wanjye ntabwo tuzarambana, ndaceceka birahita, nyuma we na Neg The General bakora indirimbo avuga ngo umugore wanjye yazaga iwanjye kumesa imyenda, icyo kirahita ndaceceka, muri uyu mwanya ageze ku rwego rwo kwandikira abakoresha banjye aho nabonye akazi ngo nimumwirukane.”
Riderman avuga ko Asinah yandikiye inzego zireberera abagore mu Rwanda mu gihe muri iyi minsi yahawe akazi na Profemmes aho azenguruka akora ibitaramo birwanya ihohoterwa.
Ati “Ni nk’aho aricyo kintu hano yavugaga ngo murebe uyu muntu akora ihohotera kugirango banyirukane kuko nari ndi mu kazi ko kurwanya ihohotera ku bwanjye niko mbifata.”
Yongeraho ati “Nahagarike kwataka[attaquer] umuryango wanjye. Mu byo yandika nahagarike kwandika Riderman, arimo gukora umuziki ndamwifuriza gutera imbere, ariko uwo muziki nawukore atanyataka, awukore atataka[attaquer] umuryango wanjye arimo ararengera….”
Riderman ngo ntagishaka kubona itangazamakuru rikoresha amafoto y'ibihe by'urukundo na Asinah
Asinah watandukanye na Riderman asigaye aririmba mu njyana ya Dancehall ndetse yitegura gushyira hanze album ya mbere.
Asinah ati "Amateka ntazasibangana"
Previous
Next Post »