Saidi Brazza wamamaye i Burundi yajyanywe i Iwawa
Yavukiye mu Rwanda i Huye , gusa umuryango we waje kwerekeza i
Burundi mu mwaka w’1959 ari naho se na nyina bapfiriye . Azwi cyane mu
ndirimbo zamenyekanye mu karere nka Yameze amenyo, Twiganirira, Kugazaka
n’izindi akaba amaze mu muziki imyaka 25.
Saidi Brazza yatahutse kuwa 11 Werurwe 2014, icyo gihe yabwiye IGIHE ko agiye gukomereza ibikorwa by’umuziki mu Rwanda. Yabanje kugorwa no kubona icumbi, i Nyamirambo mu gace ka Matimba aho yari acumbitse mu nshuti ze kubona ibyo kurya byari ingume.
Icyo gihe yadutangarije ko yashakishaga umugiraneza wamugoboka akemera kumucumbikira mu gihe cy’amezi make akaba ashakisha udufaranga two kwishyura ubukode bwe bwite.
Yari yiyemeje ko agiye gukorera umuziki mu Rwanda gusa nyuma y’igihe gito bahise bamujyana mu kigo ngororamuco.
Yari yagize ati “Ubu umuziki wanjye ngiye kuwukorera Abanyarwanda, ubutumwa ntanga butange umusaruro ku gihugu cyacu, bwamagane uwadusubiza inyuma, abashaka kudusubiza inyuma sinzabarebera. Nicyo umuhanzi amaze, kuvugira rubanda no kurinda ubusugire bw’igihugu . Mu myaka 25 ishize ndirimba nakoreraga umuziki mu mahanga ariko guhera ubu ndi mu Rwanda .”
Mu mwaka wa 2015, Saidi Brazza yajyanywe i Iwawa, ubu ahamaze amezi
agera ku munani. Ni umwe mu bari mu cyiciro cy’abitegura gusoza amasomo
atangirwa muri iki kigo.
Umuhanzi Master Fire na we muri Kanama 2015 yasoje amasomo mu kigo cya Iwawa. Yavuyeyo avuga ko agiye gukora umuziki atajenjetse ariko yahise aceceka kuva ubwo.
Saidi Brazza yatahutse kuwa 11 Werurwe 2014, icyo gihe yabwiye IGIHE ko agiye gukomereza ibikorwa by’umuziki mu Rwanda. Yabanje kugorwa no kubona icumbi, i Nyamirambo mu gace ka Matimba aho yari acumbitse mu nshuti ze kubona ibyo kurya byari ingume.
Icyo gihe yadutangarije ko yashakishaga umugiraneza wamugoboka akemera kumucumbikira mu gihe cy’amezi make akaba ashakisha udufaranga two kwishyura ubukode bwe bwite.
Yari yiyemeje ko agiye gukorera umuziki mu Rwanda gusa nyuma y’igihe gito bahise bamujyana mu kigo ngororamuco.
Yari yagize ati “Ubu umuziki wanjye ngiye kuwukorera Abanyarwanda, ubutumwa ntanga butange umusaruro ku gihugu cyacu, bwamagane uwadusubiza inyuma, abashaka kudusubiza inyuma sinzabarebera. Nicyo umuhanzi amaze, kuvugira rubanda no kurinda ubusugire bw’igihugu . Mu myaka 25 ishize ndirimba nakoreraga umuziki mu mahanga ariko guhera ubu ndi mu Rwanda .”
Saidi Brazza wamamaye i Burundi yajyanywe i Iwawa
Umuhanzi Master Fire na we muri Kanama 2015 yasoje amasomo mu kigo cya Iwawa. Yavuyeyo avuga ko agiye gukora umuziki atajenjetse ariko yahise aceceka kuva ubwo.
Indirimbo za Saidi Brazza zisusurutsa abari kugororerwa i Iwawa
Saidi Brazza yemeza ko mbere yo kujya i Iwawa yanywaga ibiyobyabwenge byinshi! Imisatsi y'abarasita yayivanyeho....
ConversionConversion EmoticonEmoticon