Ivan Semwanga wahoze ari umugabo wa Zari yitabye Imana



Uwahoze ari umugabo wa Zari Ivan Semwanga yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Zari kuri ubu ubana ubana na Diamond Platnumz, bafitanye abana babiri, yabanje gukundana igihe kirekire na Semwanga ndetse banabyaranye abana batatu b’abahungu.



Uyu mugore minsi yashize nibwo yasuye uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga biteza ikibazo kuko byavugwaga ko Diamond  atabyishimiye.

 Semwanga yari umucuruzi ukomeye wo muri Uganda wabaga muri Afurika y’Epfo. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.
Mu butumwa Zari yacishije ku rukuta rwe rwa instagram yavuze ko Semwaga yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho yari arwariye mu bitaro by’I Pretoria muri Afurika y’Epfo. Yanavuze ko Semwaga yari umugabo mwiza ndetse ko yakundaga kumubwira ko ubuzima ari buto bityo ko umuntu akwiye kubukoresha neza mu gihe akibufite.
Semwanga yari afite ikigo cy’ishuri n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo. Muri Uganda ho azwi mu bikorwa bye by’ubugiraneza akaba yaranigeze gutera inkunga ikipe y’Igihugu ya Uganda, Uganda Cranes.


Previous
Next Post »