Zanzibar : Abanyeshuri bahagaritse amasomo kubera ibiza byatewe n'imvura


Minisiteri ishinzwe ibiza yatangaje ko imyuzure idasanzwe yangije ibikorwa remezo ndetse ikanatuma bimwe mu bigo by’amashuri bifungwa mu rwego rwo kwirinda impanuka ziturutse ku isenyuka ry’inyubako z’amashuri.
Iyi myuzure yatewe n’imvura idasanzwe imaze ibyumweru bibiri igwa muri Zanzibar ari nabyo byatumye amashuri yose afungwa kuko amazi yari yatangiye kurengera amashuri bigahagarika ibikorwa byose by’ayo mashuri.
 Iyi mvura ngo yibasiye cyane ikirwa cya Unguja ari na cyo kinini muri Zanzibar n’ikirwa cya Pemba aho ngo yangije amazu, imihanda, amateme n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Minisitiri Riziki yavuze ko basanze nta wundi mwanzuro wafatwa uretse kuba bahagaritse amasomo bakarindira ko ibintu bisubira mu murongo.
Abanyeshuri bitegura gukora ikizamini cya Leta bo bashakiwe uburyo bwo gukomeza amasomo yabo mu rwego rwo kubafasha kwitegura neza ibizamini bya Leta.
Muri Zanzibar habarurwa abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku bihumbi 364,495.
Previous
Next Post »