Marie Clementine Dusabejambo mu bahatanira ibihembo bya #AMAA2017 muri Nigeria


Umunyarwandakazi Marie Clementine Dusabejambo yagaragaye ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Filimi bya AMAA – African Movie Academy Awards) bitegurwa n’abo muri Nigeria.
Gutangaza amazina y’abahatanira ibi bihembo byabereye i Kigali mu Rwanda, muri Kigali Convention Centre, ku cyumweru.
Dusabejambo yagaragaye kuri uru rutonde abikesha filimi ye yakoze yitwa ‘A Place for Myself’ (2016) ivuga ku mwana ufite ubumuga bw’uruhu agaragaza uko bitamubuza kuba umuhanga mu bandi.
Yaje mu cyiciro cya filimi ngufi cya ‘EFERE OZAKO AMAA 2017 AWARD FOR BEST SHORT FILM’, aho ahanganye filimi nto zindi 7 zituruka mu bihugu binyuranye nka ‘Bout ’, ‘Yemoja: Rise of the Orisa’ na ‘Silence’  zo muri Nigeria, On ‘Monday Last Week’ yo muri Ghana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ‘Kieza’  yo muri Angola na ‘Marabout’ hamwe na ‘A Place in the Plane’ zo muri Senegal.
Iyi filimi isanzwe yaratsindiye ibindi bihembo nk’ibihembo 3 iheruka kwegukana muri Zanzibar Film Fest, icyo yatwaye muri marushanwa y’Ikigo cy’Abadage cya ‘Goeth Institute’ n’ibindi
Previous
Next Post »