Mu mwaka 2014 nibwo umubyeyi
Raina Mersane Ina Thaiday yiyiciye abana 7 n’umwana abereye nyina wabo
atekereza ko arimo kubafasha guhunga impera y’isi yongeye kugezwa imbere
y’urukiko rwa Queensland muri Austraria ariko nta gihano yahawe nkuko
bitangazwa na ABC News dukesha iyi nkuru.
Raina Thaiday ngo mbere y’uko
yica aba bana 8 ngo yanywaga amatabi 20 ku munsi yo mu bwoko bwa cones of cannabis
afatwa nk’ibiyobyabwenge bikomeye biri mu bwoko bumwe na marijuana, ari naho
havuye indwara yamufashe yitwa schizophrenia ituma agira ibibazo byo mu mutwe.
Uyu mugore wari ufite imyaka 37
icyo gihe ngo yizeraga ko ari mu batoranijwe kandi ko agomba gukora ibishoboka
akarinda umuryango we abadayimoni.
Thaiday,
uzwi nka Mersane Warria, yahamijwe icyaha n’urukiko ariko nta gihano rwamuhaye
ahubwo rwemeje ko akurikiranwa ku bibazo byo mu twe afite byatumye akora iryo
bara atabigambiriye.
ConversionConversion EmoticonEmoticon