Raina Mersane Ina Thaiday wiyiciye abana umunani ntagihano yahawe n’urukiko rwa Queensland


 Mu mwaka 2014 nibwo umubyeyi Raina Mersane Ina Thaiday yiyiciye abana 7 n’umwana abereye nyina wabo atekereza ko arimo kubafasha guhunga impera y’isi yongeye kugezwa imbere y’urukiko rwa Queensland muri Austraria ariko nta gihano yahawe nkuko bitangazwa na ABC News dukesha iyi nkuru.
Raina Thaiday ngo mbere y’uko yica aba bana 8 ngo yanywaga amatabi 20 ku munsi yo mu bwoko bwa cones of cannabis afatwa nk’ibiyobyabwenge bikomeye biri mu bwoko bumwe na marijuana, ari naho havuye indwara yamufashe yitwa schizophrenia ituma agira ibibazo byo mu mutwe.
Uyu mugore wari ufite imyaka 37 icyo gihe ngo yizeraga ko ari mu batoranijwe kandi ko agomba gukora ibishoboka akarinda umuryango we abadayimoni.
 Thaiday, uzwi nka Mersane Warria, yahamijwe icyaha n’urukiko ariko nta gihano rwamuhaye ahubwo rwemeje ko akurikiranwa ku bibazo byo mu twe afite byatumye akora iryo bara atabigambiriye.
Previous
Next Post »