Umunya Kenya Cece Sagini muri Kigali Jazz Junction


Umuhanzikazi  wo muri Kenya Cece Sagini arataramira i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 igitaramo kibera muri Kigali Selena Hotel.



Cece Sagini avuga ko yishimiye kuba ari mu Rwanda atangaza ko byamutunguye kumva ahamagawe ngo azaze kuririmbira abanyarwanda ariko nanone atangaza ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo ashimishe abafana b’umuziki bazaza mu gitaramo cye. Uyu muhanzikazi kandi yatangaje ko yakunze igihugu cy’u Rwanda kubera ukuntu gisa neza, umuyaga waho n'ibindi byinshi.
Uyu mukobwa akaba yaje mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we Victor Peace.


Previous
Next Post »