Umunyarwandakazi
Esther Mbabazi uzwiho gutwara indege mu Rwanda agiye gukora ubukwe n’umuhungu w’inshuti ye Olivier Habiyaremye uzwi mu
itsinda Beauty For Ashes ririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock.
Habiyaremye Olivier
yambitse impeta Esther Mbabazi nyuma
y’imyaka itatu bari bamaze bakundana bisanzwe.
ubukwe buzaba tariki 16.09.2017
Esther Mbabazi ni mukuru
wa Miss Kwizera Peace igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016, bombi bakaba
abakobwa ba Nyakwigendera Pastor David Ndaruhutse washinze Itorero Vivante mu
Rwanda no mu Burundi. Esther Mbabazi ni we munyarwandakazi wa
mbere watwaye indege ndetse n'ubu akaba ari wo mwuga we, by'akarusho aherutse
kuza ku mwanya wa kabiri mu Banyafurika 30 bazamutse bakiri bato ku rutonde
rwakozwe na Youth Village Africa.
ConversionConversion EmoticonEmoticon