Esther Mbabazi utwara indege agiye kurushinga na Olivier wo muri Beauty For Ashes


Umunyarwandakazi Esther Mbabazi  uzwiho gutwara indege mu Rwanda agiye gukora ubukwe n’umuhungu w’inshuti ye Olivier Habiyaremye uzwi mu itsinda Beauty For Ashes ririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock.
 Habiyaremye Olivier yambitse impeta Esther Mbabazi  nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana bisanzwe. 
ubukwe buzaba tariki 16.09.2017
 Esther Mbabazi ni mukuru wa Miss Kwizera Peace igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016, bombi bakaba abakobwa ba Nyakwigendera Pastor David Ndaruhutse washinze Itorero Vivante mu Rwanda no mu Burundi. Esther Mbabazi ni we munyarwandakazi wa mbere watwaye indege ndetse n'ubu akaba ari wo mwuga we, by'akarusho aherutse kuza ku mwanya wa kabiri mu Banyafurika 30 bazamutse bakiri bato ku rutonde rwakozwe na Youth Village Africa. 

Previous
Next Post »