Umuhanzi Banky W agiye kwambikana impeta na Adesua Etomi ukina amafilime


Umuhanzi Banky W wo mu gihugu cya Nigeria yamaze gutangaza ko agiye kwambika impeta umukunzi we ukina amafilime muri Nigeria Adesua Etomi bamaranye igihe bakundana aho yamusabye ku mubera umugore mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Banky W w’imyaka 36 azwi mu ndirimbo zitandukanye harimo n’iyamenyekanye cyane inagararamo uyu mukobwa yitwa”Made for you”.
Mu magambo ye Banky Wavuga ko yahuye na Adesua Etomi mu mwaka w’I 2012, ntabihe agaciro ariko kuva mu kamena 2015 nibwo yamenye agaciro kabyo ko ariwe Imana yamugeneye. Kuri ubu bakaba baranatangiye gukora imwe mu mihango y’ubukwe.
Nyuma yo gutangaza ko agiye gushyingiranwa na Adesua Etomi,abantu bakaba bahise batangira kwibasira  umuhanzi akaba na nyiri Mavin Records Don Jazzy ko ariwe usigaye kugirango nawe ashake umugore.





Previous
Next Post »