Fatuma
Ndangiza yatorewe kuba umwe mu badepite bashya batorewe guhagararira u Rwanda
mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EALA.
Amatora
yabaye kuri uyu wa gatanu mu Ngoro
y’Inteko Ishinga Amategeko yari yitabiriwe n’inteko itora yari igizwe
n’abadepite n’abasenateri 93.
Nkuko
bigaragara mu batowe harimo abari
basanzwe muri iyi Nteko ariko batari bagasoje manda yabo nka Martin Ngoga
wagiyemo umwaka ushize na Oda Gasinzigwa. Harimo kandi Rwigema Pierre Celestin
nawe wari usanzwe ari umudepite.
Mu
bashya batorewe kwinjira muri iyi Nteko, harimo Bahati Alex wamugariye ku
rugamba akaba ahagarariye icyiciro cy’abafite ubumuga ndetse na Uwumukiza
Françoise usanzwe ayobora inama y’Igihugu y’Abagore n’uhagarariye urubyiruko Barimuyabo
Jean Claude.
ConversionConversion EmoticonEmoticon