Umupaka uhuza Congo na Sudani y’Epfo wafunzwe kubera Ebola


Abategetsi b’Igihugu cya Sudani y’epfo batangaje ko imipaka igihuza na Republika Iharanira Demokrasi ya Congo yafunzwe hagamijwe kwirinda indwara ya Ebola ibi bikaba byatangajwe n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ONU, OMS.

Ubu abakozi b’imiryango mpuzamahanga harimo n’abo muri OMS, bari mu gikorwa cyo kwigisha abaturage uburyo iyi ndwara yandura ni uko bayirinda. Ni mu gihe OMS imaze gutangaza ko abantu bane bahitanywe na Ebola muri Congo.
Abategetsi bo muri Reta ya Gbudue, ruhana imbibi na Congo, batangaje ko ubucuruzi bw’inyama bwabaye buhagaze mur’ako gace, hagamijwe gucunga urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Previous
Next Post »