Nyuma yo gufungwa kwa bamwe ADEPR yashyizeho abayobozi bashya


Nyuma y’aho havutse amakimbirane mu itorero ADEPR mu Rwanda bamwe bikanabaviramo gufungwa kuri uyu wa 30 Gicurasi 2017 hatowe indi komiye isimbura iyariho irimo benshi bafunzwe, aba batowe bakaba bazarangiza manda yagombaga kurangirana na Kamena 2018.
Ni  mu nama yabereye mu muhezo w’itangazamakuru kuri Dove Hotel ku Gisozi abayirimo bageraga kuri 60 barimo abashumba mu itorero ADEPR.
 Mu batowe harimo:
Umuvugizi akaba n’umuyobozi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephraim wari  usanzwe ari umuyobozi wungirije mu Majyaruguru.
Umuvugizi wungirije ni Rev Karangwa John wari umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR Uganda.
Umunyamabanga mukuru  Pastoro Viateur Ruzibiza yakoreraga mu bbyerekeye ivugabutumwa ashinzwe Urubyiruko n’Isanamitima.
Ushinzwe imari watowe ni Aulerie Umuhoza  usanzwe ari umukristo w’i Remera.
Umujyanama watowe ni Pastoro Patrick Nsengiyumva wari umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’igihugu.
Ubusanzwe komite nyobozi yari igizwe :
Pasitori Sibomana Jean umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa ADEPR
Pasitori Rwagasana Tom Umuvugizi Wungirije akaba ashinzwe ubuzima bw’itorero
Umunyamabanga Mukuru Pasitori Mutaganzwa Viateur
Umujyanama ushinzwe ubukungu n’imari yari Mutuyemariya Christine na ho Umujyanama ushinzwe imari n’ubuyobozi akaba Nkuranga Aimable.
Previous
Next Post »