Nyuma y’aho havutse amakimbirane mu itorero ADEPR mu Rwanda bamwe
bikanabaviramo gufungwa kuri uyu wa 30 Gicurasi 2017 hatowe indi komiye
isimbura iyariho irimo benshi bafunzwe, aba batowe bakaba bazarangiza manda
yagombaga kurangirana na Kamena 2018.
Ni mu
nama yabereye mu muhezo w’itangazamakuru kuri Dove Hotel ku Gisozi abayirimo
bageraga kuri 60 barimo abashumba mu itorero ADEPR.
Mu batowe
harimo:
Umuvugizi akaba n’umuyobozi wa
ADEPR Rev. Karuranga Ephraim wari usanzwe ari umuyobozi wungirije mu
Majyaruguru.
Umuvugizi wungirije ni Rev
Karangwa John wari umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR Uganda.
Umunyamabanga mukuru
Pastoro Viateur Ruzibiza yakoreraga mu bbyerekeye ivugabutumwa ashinzwe
Urubyiruko n’Isanamitima.
Ushinzwe imari watowe ni Aulerie
Umuhoza usanzwe ari umukristo w’i Remera.
Umujyanama watowe ni Pastoro
Patrick Nsengiyumva wari umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’igihugu.
Ubusanzwe komite nyobozi yari
igizwe :
Pasitori Sibomana Jean umuyobozi
akaba n’Umuvugizi wa ADEPR
Pasitori Rwagasana Tom Umuvugizi
Wungirije akaba ashinzwe ubuzima bw’itorero
Umunyamabanga Mukuru Pasitori
Mutaganzwa Viateur
Umujyanama ushinzwe ubukungu
n’imari yari Mutuyemariya Christine na ho Umujyanama ushinzwe imari n’ubuyobozi
akaba Nkuranga Aimable.
ConversionConversion EmoticonEmoticon