Abashinzwe
umutekano muri Nigeira baravuga ko abakobwa batatu b'abangavu bishwe n'abashinzwe
umutekano mu gihe bashakaga guturitsa ibisasu
bari bambaye kuri bariyeri
y'abasirikare nkuko bivugwa na bbc dukesha iyi nkuru.
Ibyo byabereye mu mujyi wa
Maiduguri uri mu majyaruguru
yerekeza I burasirazuba bw'igihugu.
Abategetsi bavuga ko ibisasu by'abo bakobwa byaturitse igihe
abasirikare babarasaga, umwe mu bashinzwe
umutekano akaba yakomeretse.
Nta mutwe urigamba ko ari
wo wari wateguye icyo gitero, ariko Maiduguri niho havukiye umutwe
w'abarwanyi ba ki Islam, Boko Haram, ukaba kandi umaze kugabayo ibitero inshuro nyinshi.
ConversionConversion EmoticonEmoticon