Abakobwa batatu b'abiyahuzi barasiwe muri Nigeria

Abashinzwe umutekano muri Nigeira baravuga ko abakobwa batatu b'abangavu bishwe n'abashinzwe umutekano mu gihe bashakaga guturitsa ibisasu bari bambaye kuri bariyeri y'abasirikare nkuko bivugwa na bbc dukesha iyi nkuru.
Ibyo byabereye mu mujyi wa Maiduguri uri mu majyaruguru yerekeza I burasirazuba bw'igihugu.
Abategetsi bavuga ko ibisasu by'abo bakobwa byaturitse igihe abasirikare babarasaga, umwe mu bashinzwe umutekano akaba yakomeretse.
Nta mutwe urigamba ko ari wo wari wateguye icyo gitero, ariko Maiduguri niho havukiye umutwe w'abarwanyi ba ki Islam, Boko Haram, ukaba kandi umaze kugabayo ibitero inshuro nyinshi.

Previous
Next Post »