Abana 17500 batewe inda zitateguwe mu 2016


Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), yatangaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku bihumbi 17500 batewe inda zitateguwe mu mwaka ushize 2016.

Kuri uyu wa kabiri ubwo Migeprof yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye mu mwaka wa 2017/2018, Minisitiri Nyirasafari Espérance yavuze ko ari umubare uhangayikishije, hakaba hagiye gukazwa ingamba zizafatirwa abahohotera abana ugasanga bata n’amashuri bakagira ubuzima bukomeye bo n’abana baba bavutse.
Bamwe mu badepite bavuze ko gikwiye gufatirwa ingamba zikomeye kuko ntacyo leta yaba ikora mu gihe haba hakomeje kwiyongera umubare w’abana batwara inda zitateguwe.

Previous
Next Post »