Minisitiri Louise Mushikiwabo ntiyemeranya na komisiyo y’Amatora mu gukoresha imbuga nkoranyambaga

Mu gihe mu Rwanda imyiteguro y’amatora ateganijwe mu kwa kwezi kwa Kanama arimbanije, Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa guverinoma Louise Mushikiwabo yagaragaraje ko Abanyarwanda badakwiye kubuzwa uburenganzira bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’ amatora ya Perezida.
Ibi abitangaje nyuma y’aho  Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Prof Kalisa Mbanda, abwiye AFP ko abakandida biyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bazajya babanza kwerekana ibyo bagiye gutangaza ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko babishyira hanze, kugirango bigenzurwe niba nta binyuranyije n’amategeko bashobora gutangariza rubanda birimo kubiba urwango n’amacakubiri cyangwa ikindi cyahungabanya umudendezo wa rubanda.
Louise Mushikiwabo, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagaragaje ko n’ubwo yubaha iyi Komisiyo, adashyigikiye na gato iki cyemezo cyo guhagarikira Abanyarwanda imbuga nkoranyambaga.

Aya matora arimo gutegurwa komisiyo y’amatora ikaba imaze kuvuga ko imaze kwitegura ku kigero cya 96%.
Previous
Next Post »