Abari abayobozi ADEPR bujuririye gufangwa iminsi 30

Kuri uyu wa Kane aba bahoze ari abayobozi bitabye Urukiko Rukuru, aho ruri kumva ubujurire bwabo ku mwanzuro baheruka gufatirwa wo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ibi bije nyuma yo gufatirwa umwanzuro wo gufngwa iminsi 30 kubera ibyaha bakurikiranyweho birimo kunyereza umutungo ungana na miliyari zisaga 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umwanzuro wafashwe ku wa 25 Gicurasi n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo bisabwe n’Ubushinjacyaha, bwabisabye kubera impamvu zikomeye zagaragajwe mu iperereza ry’ibanze zituma bikekwa ko ibyaha bakurikiranweho babikoze.

Abayobozi ba ADEPR baheruka gufatirwa umwanzuro wo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ni uwari Umuvugizi wungirije, Bishop Tom Rwagasana; Ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR; Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari; Sebagabo Bernard; Sindayigaya Théophile; Niyitanga Straton na Gasana Valens.

Hakiyongeraho Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi w’itorero utarafatirwa umwanzuro niba azaburana afunzwe cyangwa ari hanze. Icyo twabibutsa ni uko aba bose baheruka gusimbuzwa ku myanya bariho wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017.
Previous
Next Post »